Jenoside: Abakoraga iperereza kuri Dr Rwamucyo bategetse ko aburanishwa mu nkiko

Abacamanza bakoraga iperereza ku Munyarwanda Dr Rwamucyo Eugene bategetse ko ashyikirizwa urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.

Uru rukiko ruzamukurikiranaho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru La libre Belgique.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko utuye mu Bubiligi, akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kurema umutwe w’abagizi ba nabi mu gutegura ibyaha bya jenoside byakozwe hagati ya Mata na Nyakanga mu mwaka w’1994, jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda.

Me Philippe Meilhac wunganira Dr Rwamucyo yatangaje ko umukiliya we yuteguye kwitabira uru rubanza atuje.

Itabwa muri yombi rya Dr Rwamucyo ryabaye nyuma y’ibirimo ubusabe bw’umuryango wihaye intego yo gushakisha abakekwa jenoside bihishe mu burayi, CPCR (Collectif des parties civiles pour le Rwanda) mu busabe uyu muryango watangiye i Lille n’i Paris mu Bufaransa mu mwaka w’2007 na 2008.

Rwamucyo arwgwa n’u Rwanda kwitabira inama z’abayobozi ba jenoside muri Butare nyuma yo kubishishikarizwa n’uwari minisitiri w’intebe Jean Kambanda wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha muri Tanzania rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international pour le Rwanda-TPIR).

Akekwaho kandi kuyobora ibikorwa byo gushyingura no gutaburura abatutsi babaga bishwe muri jenoside, no gutegeka ko bashyingurwa ari bazima.

Umwunganizi we mu by’amategeko akomeza avuga ko Dr Rwamucyo yari umuganga muri Butare, ibyo yakoraga bikaba byarimo gushingwa inshingano zo gushyingura ababaga bishwe, bityo ngo mu gukora ako kazi gakomeye akaba agerekerwaho gushyingura abantu bazima.

Inkiko zo mu Rwanda zakatiye Dr Rwamucyo igifungo cya burundu adahari.

Rwamucyo ageze mu Bufaransa yahawe akazi mu bitaro bya Kaminuza bya Lille nyuma akorera ibitaro bya Maubeuge, ahagarikwa mu Kwakira 2009, ibyo bitaro bimaze kumenya ko ashakishwa kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 26 Gicurasi 2010, yafashwe na polisi mpuzamahanga (Interpol) hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, afatirwa mu irimbi rya Sannois aho yari yagiye mu muhango w’ishyingurwa rya Jean Bosco Barayagwiza waguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Benin aho yakoreraga igihano cy’igifungo cy’imyaka 35 yahawe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR). Barayagwiza ni umwe mu bashinze radiyo RTLM (Radio télévision libre des Mille-Collines), yashishikarije abahutu kwica abatutsi.

Dr Rwamucyo yafunzwe amezi 4 arekurwa ku wa 15 Nzeri 2010, Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwanga kumwohereza mu Rwanda, ariko rwemeza ko agomba gukurikiranwa mu Bufaransa ntarenge umuryango w’ubumwe bw’u Burayi. Akaba yari yatangiye kubazwa kuri ibyo byaha bwa mbere mu 2013, byongera mu 2018.

Rwamucyo yavukiye mu Ruhengeri mu 1959. Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), yatangaje inyandiko igaragaza ko Dr Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri, akaba yari umuyobozi wa “Centre Universitaire de Santé Publique de Butare/ CUSP”, Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda.

Ikomeza ivuga ko Dr Rwamucyo Eugène ari ku isonga ry’abateguye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Mu byaha yakoze, yategetse abaturage gutaburura imirambo bakajya kuyijugunya mu byobo byari byaracukuwe mbere.

Ku wa 02/09/2009, Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha byo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarizaga ikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho by’ubwicanyi, gufata bugwate abagore n’abakobwa b’abatutsikazi, kubara no kumenya abishwe.