Umunyarwanda yafatiwe mu Buholandi akekwaho uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda w’imyaka 71 yafatiwe mu Buholandi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yafashwe n’itsinda ridasanzwe rya Polisi y’u Buholandi  nyuma yuko ngo u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu binyamakuru bitandukanye ntiharatangazwa amazina y’uyu wafashwe, ariko harakekwa Mugenzi Joseph, se wa Rene Mugenzi uherutse gufungirwa mu Bwongereza ashinjwa kunyereza amaturo ya kiliziya. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko bataramenya neza niba uwafashwe ari Mugenzi Joseph, kuko ngo nabo babibonye mu bitangazamakuru.

Uwo mugabo uvugwa mu 1994 yahoze ari umukozi wa banki mu mujyi wa Kigali anahafite farumasi.

Muri Mata 1994,  yitabiriye inama zateguraga ibitero byo kujya kwica Abatutsi, anakora urutonde rw’abatutsi babaga bagomba kwicwa. Mu 2000 yasabye ubuhungiro mu Buholandi. Nyuma y’imyaka itatu yambuwe ibyangombwa bimwemerera kuba muri icyo gihugu nyuma y’impamvu zatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Uyu mugabo aramutse yoherejwe mu Rwanda yaba akurikira Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude,u Buholandi bwohereje mu Rwanda tariki 12 Ugushyingo 2016 kubera gukurikiranwaho uruhare muri jenoside.

Ashobora kandi kuburanishirizwayo nkuko byabaye ku bandi bahafatiwe bacyekwaho uruhare muri jenoside nka  Mpambara Joseph wakatiwe igifungo cya burundu muri Nyakanga 2011 na Basebya Ntacyobatabara Yvonne wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi 8, muri Werurwe 2013.

Mugenzi Joseph ukekwa ni se wa  René Mugenzi, ikinyamakuru rwandaises.com cyanditseho muri Gicurasi 2020 ko mu mwaka ushize yagaragaye kuri televiziyo ya Aljazeera avuga ko yarokotse Jenoside. Nyamara ngo Se Joseph Mugenzi akekwaho uruhare muri Jenoside ndetse yaranahunze ubutabera, aho bikekwa ko yihishe mu Buholandi.