RIB yafashe umuganga ukekwaho kwica umwangavu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ari umuganga mu ivuriro ryigenga rikorera mu karere ka Musanze, akekwaho kwica no gusambanya umwangavu w’imyaka 17 uherutse kugaragara yishwe.
Uyu mwangavu Iradukunda Emerance yagaragaye muri aka karere mu murima w’ibishyimbo yishwe anigishijwe imigozi yari imuhambiriye mu ijosi, amaguru n’amaboko kandi yambaye ubusa. Ni amakuru yamenyekanye ku wa 2 Ugushyingo 2020 agaragajwe n’abaturage babonye uwo murambo. Icyo gihe hamenyekanenye ko uwo mwangavu yavuye mu rugo avuga ko agiye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, ubu nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangarije IGIHE ko uru rwego rwafashe uwo muganga ukekwa tariki ya 9 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rw’uyu mwangavu.
Yagize ati “Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z’uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.’’
Umurambo wa Iradukunda umaze kuboneka wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma bawuha ba nyirawo urashyingurwa.
Nyuma waje gutabururwa nyuma y’iminsi ibiri ngo ukorerwa isuzuma ryimbitse rituma hakusanywa ibindi bimenyetso ku bufatanye bw’itsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha ndetse n’umuryango w’uyu mwangavu.
Dr Murangira ati “Mbere y’uko umurambo utabururwa kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso twari twabyumvikanyeho n’umuryango we banabimenyeshejwe, impamvu rero nta yindi ni iperereza kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso byimbitse kandi biracyarimo gusuzumwa. Mu minsi mike dosiye nimara gukorwa irashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse ibizavamo umuryango we uzabimenyeshwa.’’
Uyu muganga wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho.