Umunyarwanda Areruya yegukanye irushanwa ry’amagare riruta ayandi muri Afurika

Umunyarwanda Areruya Joseph yabaye uwa mbere mu irushanwa  La Tropicale Amissa Bongo ry’abasiganwa ku magare ryaberaga muri Gabon.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yarushije uwari umukurikiye amasegonda 18. Yaje kuri uyu mwanya nyuma yuko abaye uwa mbere mu gace ka kane k’iri siganwa, awukomeraho.

 

Mu gace ka gatandatu k’iri siganwa, Areruya yasiganwe ibirometero 107 aza ku mwanya wa 3 ariko agumana umwambaro w’umuhondo kuko yarushaga abandi bahanganye.

Ku rutonde rusange yasigaga Nikodemus umukurikiye amasegonda18.

Aha hari gato mbere y'uko isiganwa ritangira

Aha hari gato mbere y’uko isiganwa ritangira

Muri aka gace kavaga ahitwa Bitam kagera Oyem, umutaliyani Nocentini Rinaldo yaje ku mwanya wa mbere, arusha Areruya amasegonda 4, ariko we (Areruya) akomeza kumurusha ku rutonde rusange.