Nyarugenge: Ba nyiri bare, resitora, utubari n’amavuriro basinye imihigo yo kugaragaza isuku aho bakorera
Isuku ni isoko y’ubuzima ku Isi, aho yabuze usanga igira ingaruka ku buzima, zirimo n’urupfu. U Rwanda rwiyemeje guharanira iyi suku usanga ituma runashimwa ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwera uvuye ibukuru ntiwasigaye no mu nzego zo hasi. Ni muri urwo rwego ku wa gatandatu tariki ya 21 umurenge wa Nyarugenge ufatanije n’inama njyanama yawo, ,inzego z’imutekano babyukiye mu bikorwa byo gutangiza ubukangurambaga mu isuku n’umutekano aho Komisiyo zigize Inama njyanama ,abakozi b’umurenge n’inzego z’umutekano bigabanyije ibyiciro bizagenzurwa muri ubu bukangurambaga (campaign), bakora ubugenzuzi hagamijwe kureba ishusho y’isuku n’umutekano muri ibyo byiciro ndetse bajya inama z’ikigiye gukorwa muri aya mezi atandatu ubu bukangurambaga buzamara.
Komisiyo y’Ubukungu mu nama njyanama yari iyobowe na Munyankindi Monique yakoze ubu bugenzuzi muri za Bare na resitorazo mu kagari ka Biryogo. Komisiyo y’imibereho myiza yabukoze mu mavuriro, Centre Medico Social Biryogo n’ikigo nderabuzima cya Rwampara. Mu hihe komisiyo y’ibutabera yayigenzuye mu ngo aho harebawaga ko abaturage bafite ubwiherero kandi bumeze neza, ndetse ko banafite uburyo bunoze bwo gukaraba intoki , ko abaturage bafitanye amasezerano na Rwiyemezamirimo ubatwarira imyanda kandi bamwishyura neza, harebwaga kandi itara ry’umutekano n’ibindi. Komisiyo y’Imiyoborere myiza bo bakoze ubugenzuzi bw’isuku mu bigo by’amashuri bajya inama z’ibyihutirwa bigomba gukosoka mbere yuko amashuri atangira n’ibindi.
Ni nyuma yaho habaye umuhango wo gusinyana imihigo y’isuku n’umutekano aho , Umunyabanga nshingwakorwa yasinyanye n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari,Nyuma nabo basinyana n’abayobozi b’Imidugudu,club z’ubuzima n’intore ziri kurugerero.
Ibi byiciro kandi byagenzuwe byiyongereyeho amashuri n ‘ahandi hahurira abantu benshi basinye imihigo y’ibizitabwaho muri ubu bukangurambaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Havuguziga Charles yamuritse umwanya ku mugaragaro ibyumba 5 by’amashuri abanza ya Biryogo byubatswe mu minsi ishize, anashimira inkunga abaturage batanze yaba iy’amafaranga ndetse n’iy’amaboko.
Abaturage b’umurenge wa Nyarugenge bakaba bakusanyije amafaranga asaga Miliyoni 10.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie yasabye abatuye umurenge wa Nyarugenge ko imihigo basinyiye imbere y’ubuyobozi itaba amasigaracyicaro ahubwo ko kwicungira umutekano no kugira isuku byaba umuco , akomeza asaba ko bigomba gukorwa umunsi ku munsi.
Ati “Ibi dukoze si ukugirango muhore muzengurukana igikombe gusa ahubwo bibe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage; byaba ari ukwirinda indwara zaterwa n’umwanda cyangwa ikindi cyose cyahungabanya umutekano w’abantu”.
Ashoma ubuyobozi bw’umurenge kubera amashuri avuga ko aei meza bubatse kandi mu gihe gito gishoboka ( iminsi 60), bityo akaba abishingiraho yemeza ko kwicungira imutekano no kugira isuku bitabananira.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki ya 19 Mutarama 2018 ku rwego rw’imujyi wa Kigali. Umurenge wa Nyarugenge akaba ariwo ubaye uwa mbere mu gutangiza ubu bukangurambaga.
Ubugenzuzi bwakozwe mu gitondo n’itsinda rya Komisiyo y’Ubukungu aho bagenzuraga isuku muri za Restora mu kagari ka Biryogo.
Abahagarariye ibigo nderabuzima basinyanye imihigo y’isuku n’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge imbere y’abayobozi b’akarere ka Nyarugenge.
Shema Shop wateye inkunga y’amafranga ifatika mu igikorwa cyo kubaka amashuri yashimiwe n’Umurenge wa Nyarugenge.
Coordinator wa Rwanda Youth Volunteers in community Policing Mu Murenge wa Nyarugenge yashyikirijwe Certificat na Vice mayor Social w’Akarere ka Nyarugenge ku muganda udasanzwe bajyaga bakora ku mashuri yubatswe.
Ibi nibyo byumba by’ amashuri abanza ya Biryogo yubatswe yamurikiwe abaturage n’ubuyobozi bw’ikigo Kumugaragaro.