Ese ibiciro ku isoko byaragabanutse?

Raporo nshya y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko ibiciro byo mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 ngo bitigeze bizamuka nkuko byari byaratumbangiye mu mpera z’umwaka wari wabanje wa 2016.

Imibare y’iki kigo, igaragaza ko mu mpera za 2017 mu kwezi kwa 12, ngo ibiciro byazamutse ku kigero cya 0.7% mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016 ngo byari byatumbagiye ku kigero kiri hejuru ya 7.3%.

Kuba mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, ibiciro bitarazamutse nkuko bisanzwe ngo byatewe ni uko ibiciro by’ibiribwa nk ’imboga byari byagabanutse ku masoko.

Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ngo byagabanutseho 3% mu gihe imboga ngo zabonetse, bituma ibiciro byazo bigabanuka ku kigero cya 10.1%.

Nubwo ibi biciro byagabanutse, ku rundi ruhande ubukode bw’amazu, amazi n’umuriro, ibicanwa nka gaz n’ibikomoka kuri peteroli nka Essence na mazutu, byo byarahenze ku kigero kiri hejuru ya 2,4 mu gihe ibiciro by’ingendo nabyo byazamutse hejuru ya 2,8%.

ND