Umugororwa wari ufungiye ibyaha birimo kugambanira igihugu yishwe arashwe agerageza gutoroka
Umugororwa witwa Nsengiyumva Jonathan w’imyaka 26 y’amavuko wari ufungiye muri gereza ya Nyanza, aho yarangirizaga igihano cya burundu yari yarakatiwe, yarashwe mu ijoro ryakeye ngo ashaka gutoroka iyi gereza.
Uyu musore yari afungiye ibyaha bimwe n’iby’uwahoze ari gitifu wa Cyuve [umurenge anakomokamo], Alfred Nsengimana watawe muri yombi hamwe n’abandi bantu bagera kuri 14 akaraswa muri Gicurasi 2014 agerageza gutoroka, nyuma yo gukekwaho ibyaha birimo ibyo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukorana n’umutwe urwanya u Rwanda wa FDLR n’ibindi.
Amakuru yashyizwe ahabona n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), agaragaza ko uyu Nsengiyumva wari warahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutunga intwaro no kuzikwirakwiza, yagerageje gutoroka hagati ya saa moya n’igice z’ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.
Yaje kuraswa arapfa, ubwo yari amaze kugera hanze ya gereza amaze kuyisimbuka ari kwiruka hanze yayo, nkuko amakuru ya RCS akomeza abigaragaza. Ikindi ngo ni uko abacungagereza bamurashe bamusanganye icyuma aho yaguye.
Uyu musore yari mu itsinda ry’abantu batandukanye barimo n’uwari gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’ubundi akomokamo, waje kuraswa agerageza gutoroka nkuko byatangajwe n’inzego zitandukanye mu myaka yashize.
Yafunzwe tariki ya 19 Werurwe 2014. Mu Kuboza 2014, yemereye imbere y’urukiko ibyaha yashinjwaga byose anagaragaza ko bari bafatanyije n’uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, waje guhakana ibi byaha akarahira akomeje ko bamubeshyera, kuko ngo uretse no kubikora, atarota agambanira igihugu cyamwibarutse.
Abari muri iri tsinda baje gukatirwa ibyaha bitandukanye n’Urukiko Rukuru rwa Musanze, ku wa kane tariki 12 Werurwe 2015. Rwemeje ko Nsengiyumva na bagenzi be 11 bahamwa n’ibyaha, bakatirwa ibihano bitandukanye,. mu gihe batatu muri bo bagizwe abere bakarekurwa.
Iki kibazo kije gikurikira itoroka ry’abandi bagororwa batatu batorotse iyi gereza mu mwaka ushize, bari bakurikiranyweho ibyaha bikomeye.
Ubuyobozi bwa RCS butangaza ko bugiye kongera imbaraga mu bijyanye n’ ubukangurambaga ku bafunze bubasobanurira ibibi byo gutoroka.