Umunyapolitiki wo muri Green Party mu murongo nk’uwo Pawulo yifuzamo Abepisikopi

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda( ishyaka rigamije kurengera ibidukikije) Depite Dr Frank Habineza avuga ko abayoboke b’iri shyaka bagomba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, iyi imyitwarire ntaho itaniye n’iyo Pawulo yifuzaga ku bepisikopi ivugwa muri Bibiliya.

Muri 1Timoteyo 3:1–7 hagira hati, “Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo: Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza. Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe adakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mukubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umurwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya, utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose (Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rweyabasha ati kurinda utorero ry’Imana?).

Iyi myitwarire ivugwa muri bibiliya, Pawulo agaragaza uko umwepisikopi mwiza akwiye kuba ameze, isa n’isabwa abayoboke ba Green Party ko ariyo ikwiye kubaranga. Basabwe gukomeza gukomera ku bunyangamugayo na Dr Habineza mu mahugurwa iri shyaka ryahurijemo abagize biro politiki yaryo, ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020.

Dr Habineza ati” Twabonaga hari ibikenewe cyane, nk’ishyaka rimaze imyaka 10 ritangiye n’irindwi ryemewe n’amategeko, hari ibintu tuba tugomba gusubiramo kugirango abarwanashyaka bacu bamenye imyitwarire uko bagomba kwitwara, uko bagomba kwitabira gahunda za leta,imyitwarire igomba kubaranga, no kwirinda ingeso zitari nziza nk’ubusinzi, kurwana mu muryango wabo.”

Yungamo ati “Tukabibutsa aya mategeko yose kugira ngo bitware neza, kuko tubabwira ko ntawe ukwiye kumva ko umurwanashyaka wa Green Party yakubise umugore we.”

Dr Habineza akomeza avuga ko kubahuriza muri aya mahugurwa atari uko bitwaraga nabi, ariko ngo kwigisha bifasha mu gukumira.

Ati”Si ukuvuga ko bitwaraga nabi, ariko tugomba kubibakangurira, hari za ingero tujya duhura nazo ugasanga bamwe bafashwe na polisi ari ibikorwa byabo atari ibibazo bya politiki bazize.Ni ukubagira inama ko batagomba kudushora mu bibazo byabo bwite atari ibya politiki, kwigisha bidufasha kwirinda.

Mu bindi abasaba harimo ko “Bagomba kwirinda imvugo mbi, nyandagazi zo gutukana, bakirinda kurwana, bakubahana.”

Nk’abantu baba mu muryango munini w’abanyarwanda abibutsa kugenda batinyuka bakimenyekanisha ku nzego z’aho batuye, kandi bakamenya ibyo bakwiye kuvuga b’ibyo bakiye kwirinda.

Abayobozi muri iri shyaka bavuga ko biyumvisha neza ko hari aho bagomba gutandukanira n’abandi bantu batari abanyapolitiki.

komiseri ushinzwe politiki n’umuco muri iri shyaka, Me Hitimana Sylvestre avuga ko umunyapoliti aharanira kuba intangarugero

Ati” Umunyapolitiki aba agamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, ariko kugirango abigereho, agomba kubikora mu bwubahane bw’abandi banyapolitiki mudahuje ishyaka, ukabikira wirinda gusebanya, wirinda n’amacakubiri kugirango igihugu cyacu kitazongera kugera mu bibazo nk’ibyo twaciyemo mu minsi ishize.

Akomeza avuga ko imyitwarire bakwiye kwibandaho, ari ukwimakaza ihame ryo kubahana hagati yabo, bakaba intangarugero aho batuye, kwitabira gahunda za leta.

Mukansanga Denise, umubitsi wungirije muri iri shyaka avuga ko abanyapolitiki bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza kandi bafatanya n’abo mu yandi mashyaka kubaka igihugu. Ku ruhande rwe ngo abona bari mu murongo mwiza.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni ryo riheruka kwemererwa n’amategeko y’u Rwanda, gukorera mu Rwanda. Ni inzira ryaharaniye kuva mu myaka isaga 10 ishize, aho ryagiye rihura n’imbogamizi zitandukanye ariko ntiziribuze kwitabira ibikorwa bya politiki. Rimaze kwitabita amatora ya perezida wa repubulika inshuro imwe n’ay’abadepite rimwe.

Abadepite bahagarariye Green Party mu nteko

Bibutswa ko umunyapolitiki arangwa n’imyifatire yihariye

Abagize biro politiki y’ishyaka Green Party

Ntakirutimana Deus