Umuryango wa Omar al Bashir muri Sudani uzamburwa imitungo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa muri Sudani cyatangaje ko kigiye kwambura abo mu muryango w’uwahoze ari umukuru w’igihugu Omar al-Bashir imitungo bikwijeho binyuranyije n’amategeko.

Iki kigo mu Cyongereza cyitwa “Empowerment Removal Committee.” Kivuga ko cyakoze anketi zirambuye, kiza gusanga muramu wa Bashir, bishywa be, n’umwe mu byegera bye bikomeye bya hafi wigeze kumubera minisitiri w’ingabo bikwijeho imitungo myinshyi gusa bakoresheje ikimenyane n’igitinyiro bakuraga ku mukuru w’igihugu.

Iyo mitungo irimo by’umwihariko amasambu manini, amazu ahenze. Imwe muri iyo barangije kuyamburwa, ijya mu maboko ya leta, minisiteri y’imali y’igihugu. Usibye gukurikirana ibyaha bya ruswa no kwiba ibya rubanda, umushinjacyaha mukuru w’igihugu yahaye iki kigo n’ububasha bwo gusenya inzego zitandukanye Perezida Bashir yari yarashyizeho zidafitiye igihugu inyungu, ashingiye gusa ku cyenewabo, itonesha, ruswa, kwiba no kunyereza umutungo wa rubanda.

Mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize, Marechal Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi bw’igitugu yari amazeho imyaka 30. Kugeza ubu afungiye mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum. Mu kwezi kwa 12 gushize, urukiko rwa mbere rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri ku byaha bya ruswa.

Bashir akurikiranyweho muri Sudani n’ibyaha by’ubwicanyi inzego za leta zakoreye abaturage bari mu myigaragambyo y’ituze mu mwaka ushize. Naho Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rushaka kumuburanisha ibyaha bya jenoside. ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu ntara ya Darfur iri mu burengerazuba wa Sudani.

VOA