Burundi: Uwagombaga kuba perezida mu kwezi gushize yatsinzwe ku busenateri

Pascal Nyabenda wari Perezida wa Sena, ubwo Pierre Nkurunziza yapfaga, wanagombaga kumusimbura ku buyobozi bw’igihugu mu gihe cy’inzibacyuho yatsinzwe amatora.

Uyu mugabo ntiyashoboye gutorwa mu ntara avukamo ya Bubanza yari yitojemo. Aho yakekaga ko yatsindira amatora batoye uwo mu ishyaka CNL rya Agathon Rwasa ritavuga rumwe n’iryo akomokamo riri no ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Ni mu matora y’abasenateri bitwa abakenguzamateka mu rurimi rw’Ikirundi. Batowe n’abajyanama b’amakomine baherutse gutorwa mu ntara nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Muri Bubanza ku bajyanama 109 batoye, Nyabenda yabonye amajwi 26, mu gihe uwo bahanganaga wo muri CNL yagizd amajwi 81 ku 109.

Muri ayo matora, hatorwa abasenateri babiri,  umuhutu n’umututsi, baserukira buri ntara.

Abasenateri bazaba bagize sena ni 39. Ni ukuvuga 36 bahagarariye intara batowe mu mashyaka cyangwa abigenga, hakiyongeraho abatwa batatu bazashyirwaho n’itsinda rishinzwe amatora.

Mu matora aheruka, ishyaka CNDD-FDD niryo ryari rifite abajyanama benshi mu ntara zose uretse mu ntara y’umujyi wa Bujumbura.

Kudatora Nyabenda bisobanuye iki?

Nk’uko bigenwa n’itegeko nshinga, Nyabenda yashobora kuba umukuru w’igihugu w’inzibacyuho mu kwezi gushize nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Petero Nkurunziza.

Icyo gihe urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga rwemeje ko Gen Maj Evariste Ndayishimiye wari watsinze amatora ya perezida arahirira kuyobora igihugu mbere y’itariki yari iteganyijweho ko azagira ku butegetsi ya 20 Kanama 2020.

Mu ntara ya Bubanza, byagaragaye ko abatowe mu ishyaka CNDD-FDD benshi bashimye gutora Daniel Bashemeza wo muri CNL, maze ku ruhande rw’abatutsi bahitamo Jacqueline Nzigamiye, wo muri CNDD-FDD.

Amatora y'abakenguzamateka
Buri ntara izaserukirwa n’abakenguzamateka babiri bo mu moko y’abahutu n’abatutsi, abandi batatu bazoba ari abatwa bazagenwa na CENI

Nyabenda wahoze ari perezida wa sena iherutse ķurangiza manda yayo, yahiseno kwitoza ku giti cye, nyamara yari uwa mbere ku rutonde rwa CNDD-FDD mu ntara ya Bubanza yigeze kuyobora.

Kuba atatowe byerekana ko bishoboka ko mu ntara yayoboye no mu ishyaka rye ashobora kuba atagifitiwe icyizere.

Nyabenda mu 2012 yatorewe kuyobora ishyaka CNDD-FDD, umwanya yasimbuweho ba perezida Evariste Ndayishimiye mu 2016.

Hejuru ku ifoto: Nyabenda ni uri hagati, uri iburyo bwa Nkurunziza

Loading