Louise Mushikiwabo yihanganishije u Burundi

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo akaba n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) yihanganishije u Burundi asinya mu gitabo cyabugenewe  nyuma y’urupfu rw’uwayoboraga icyo gihugu.

Amafoto agaragara kuri twitter ya Ernest Niyokindi, ambasaderi udasanzwe w’u Burundi mu Bufaransa , Portugal na Espagne ndetse no muri UNESCO NA OIF, agaragaza Mushikiwabo arimo kwandika muri icyo gitabo bise icyo kwihanganisha (livre Condoléances).

Ni igitabo yanditseno kuwa 15 Kamena 2020.  Inyandiko igaragaza igikorwa cya Mushikiwabo irimo ko yahamije urukundo afitiye abaturage b’u Burundi nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza Pierre rwabaye kuwa 8 Kamena 2020.

Mushikiwabo yandika mi gitabo cyo kwihanganisha

U Rwanda rwihanganishije u Burundi kubera ibi byago bwagize. Mbere yaho ubwo Gen Ndayishimiye Evariste yatorerwaga kuyobora iki gihugu rwabusezeranyije ibyo gutsura umubano.

Mushikiwabo aganira n’abayobozi batandukanye mu Burundi

Loading