Ijambo rya nyuma Nkurunziza yabwiye perezida ugiye kumusimbura

Perezida watowe w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko Perezida Pierre Nkurunziza wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwa gatandatu yabonye umwanya uhagije wo kumutegura no kumusezeraho. Yavugiye mu ruhame aya magambo.

Hari mu gikorwa cyabaye kuwa gatandatu cyo kwandika mu gitabo mu kwihanganisha umuryango wa Bwana Nkurunziza n’igihugu.

Yagize ati “Nanjye ubwanjye yabonye umwanya wo kunsezera jyenyine”.

“Twe yaradusezeye n’umuryango. Araduhamagara ati ‘nimuze mbahe umugisha’. Turajyana n’umugore wanjye, turajyana, aduha umugisha…turimo dusenga, asaba Imana – ‘Ingufu zari zindimo nizibajyemo na bo. Izari mu muryango wacu nizibajyemo”.

Akomeza avuga ko ibintu byose yabimubajije ati: “Nta kintu navuga ngo mfite icyo nari nsigaje kumubaza. Byose mbifite mu nyandiko [notes] kuko ibyo nari kumubaza byose nabonye akanya, twagiranye ibiganiro byinshi cyane…”.

“N’ijambo ry’Imana yampayeho impamba yaravuze ngo uzakomeze ugendera kuri iri.

“Wagira ngo nyine ntituzongera guhura igihe tuzaba dutangiye ubundi butegetsi. Murabyumva mfite ibyo ngenderaho, ibyo yambwiraga ati ‘ahangoye hari aha, twahakosora gutya'”.

Bwana Ndayishimiye yasabye Abarundi bose gukomeza umurage wa Bwana Nkurunziza wo gukundana bakumva ko ari abavandimwe ndetse bagakunda igihugu.

Evariste Ndayishimiye n'umugore we Angélique Ndayubaha ubwo bari bagiye gutora i Gitega mu matora ya perezida yabaye mu kwezi gushize
Gen Ndayishimiye n’umugore we Angélique Ndayubaha ubwo bari bagiye gutora i Gitega mu matora ya perezida yabaye mu kwezi gushize.

Ndayishimiye avuga ko Nkurunziza wishwe no guhagarara k’umutima mu ijambo yagiye agaruka ku ngero zo muri Bibiliya, Bwana Ndayishimiye yavuze ko bisa nkaho Imana yari yaramaze kubitegura.

Yagize ati: “Biboneka neza uno munsi ko Imana yavuze iti ‘wowe uzafata uru rugendo ukore ibi, ukore na biriya, na biriya, hanyuma ubirangije, wowe uzahita utaha, uzasiga kandi n’usigara abikora'”.

“Aha ntitwakwirirwa dushidikanya, jye ndashobora kwemeza ko byose ibyabaye ni umugambi w’Imana. Yarabiteguye yo ubwayo, iravuga iti, ‘urugendo rurarangiye…'”

Bwana Ndayishimiye yavuze ko azakomereza aho Bwana Nkurunziza yari agejeje.

Yasabye Abarundi kwirinda abatuma bacikamo ibice muri ibi bihe igihugu kirimo.

Nkurunziza ati “ibintu birarangiye

Ndayishimiye akomeza agira ati”… Abari bari i Gitega barabizi. I Gitega urebye navuga ko ari wo munsi yadusezeye, nta muntu wabishidikanyaho. Amagambo [Nkurunziza] yavuze nimwongere muyatekerezeho, kugeza ubwo anavuga ati ‘ubu turabimitse’.

“Ni ukuvuga yari arangije kuvuga ati ‘jye ndarangije’. Niba mwibuka hari akajambo yavuze ngo ‘mambo kwisha’ [ibintu birarangiye]…”

Bwana Nkurunziza yapfuye afite imyaka 55
Bwana Nkurunziza yapfuye afite imyaka 55

Icyunamo mu Burundi

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Bwana Nkurunziza.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko “imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro”.

Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

Ku wa gatanu, urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga rwategetse ko Bwana Ndayishimiye agomba kurahizwa vuba nka Perezida mushya watowe, ko nta nzibacyuho igomba kubaho.

Inkuru dukesha BBC

Loading