Itegeko rya Kagame: Indi ntambwe mu mubano n’u Burundi

U Rwanda-U Burundi ni ibihugu abakoloni bafataga nk’igihugu kimwe mu gihe cyabwo ariko byaje gutandukana kuya 1 Nyakanga 1962, bitangirana imigenderanire igenda izamo agatotsi rimwe na rimwe.

Ibibazo muri uyu mubano byagiye bigaragara muri iki gihe guhera muri 2015, ariko hari intambwe iri guterwa. Iya vuba ni uko Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda  n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati guhera uyu munsi tariki 13 Kamena kugeza mu cya kabiri mu rwego rwo kunamira Nkurunziza Pierre wayoboraga u Burundi. Iri bendera rizongera kuzamurwa uko bisanzwe ubwo Nkurunziza azaba amaze gushyingurwa.

Iyi ntambwe ije ikurikira indi yagaragaye mu minsi yashize ubwo u Rwanda rwohererezaga ubutumwa bw’ishimwe u Burundi, Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ndetse na perezida mushya watowe Ndayishimiye Evariste ubutumwa bw’ishimwe ku ntsinzi yabonye.

Mu bihe byashize u Burundi bwakomerekeje abanyarwanda ubwo ambasaderi wabwo muri Loni yavugaga ko u Rwanda rwiriza ngo habaye jenoside kandi ngo atari ukuri. Ibibazo kandi byagaragaye ubwo u Burundi bwashinjaja u Rwanda ko ruri inyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryapfubye muri iki gihugu muri 2015. U Rwanda ntirwahwemye guhakana ibyo rwashinjwaga, ari nako rushinja iki gihugu gucumbikira abagize umutwe wa FDLR bagamije guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda.

Ndayishimiye Evariste ubwo yiyamamazaga yavuze ko azihatira gutsura umubano w’u Burundi n’amahanga utari ufite isura nziza. Ibyo bigaragazwa n’inkunga zari zarahagaritswe na Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi kubera ibibazo by’uburenganzira bwa muntu byakurikiye ibibazo byo muri 2015. Ukurikije intambwe u Rwanda ruri gutera niba koko Ndayishimiye afite icyerekezo cyo gutsura umubano n’amahanga, biratanga icyizere ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ishobora kongera gufungurwa.

Perezida Nkurunziza yitabye Imana tariki 8 Kamena 2020. Guhera icyo gihe ibihugu bitandukanye byatangaje ko byururutsa amabendera y’ibihugu byayo kugeza mu cyakabiri mu rwego rwo kumwunamira.

 

Itangazo ryo kururutsa ibendera kugeza hagati

Ntakirutimana Deus

Loading