Urukiko rwemeje ko Evariste Ndayishimiye ari we Perezida w’u Burundi

Urukiko rushinzwe ishingiro ry’itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye, umukandida w’ishyaka CNDD-FDD, ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu aheruka n’amajwi 68%.

Abacamanza 7 bagize urwo rukiko bavuze ko nta gice cya kabiri gikenewe kuko uwa mbere yarengeje 50% by’amajwi nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Uru rukiko rwatangaje kandi ko iryo shyaka ari ryo ryabonye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko. Urukiko rwatangaje ku birego byatanzwe n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa nta shingiro bifite.

Muri iyi minsi intsinzi ya Ndayishimiye yari imeze nk’aho yigaragaza bitewe n’uburyo abaperezida bo mu bihugu by’Afurika na Aziya bamwohererezaga ubutumwa bwo kumushimira. Ikindi ni uburyo ibihugu birimo iby’ibihangange nka Amerika byavuze ko amatora muri iki gihugu yagenze neza.

Ni inkuru tugikurikirana

Loading