Ndayishimiye simuzi neza, tuzamenyana kurushaho nidukorana-Kagame

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kubazwa niba igihe kigeze ngo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongere usubire ku murongo, nyuma yuko icyo gihugu kibonye umuyobozi mushya.

Ni ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique mu kiganiro bagiranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Umunyamakuru yabajije niba ari igihe cyo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi, mu gihe iki gihugu cyabonye perezida mushya, Gen Evariste Ndayishimiye.

Kagame ati ” Ni cyo duhora twifuza ku Burundi kimwe no ku bandi baturanyi bacu.”

Akomeza avuga ko kuba u Burundi bufite perezida mushya ari urugendo rushya.

Ati ” Perezida mushya, ni amahirwe y’urugendo rushya. Dufate urugero rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, twishimira ko kuva Felix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imibanire yacu yateye imbere.

Ku bijyanye n’u Burundi nabwo ngo niko abyifuza. Ati ” Ese niko bizagenda no ku Burundi? Ndabyifuza, ariko ntibizaterwa nanjye, bizaterwa n’ubushake bwa guverinoma y’u Burundi ndetse n’icyo ibitekerezaho.”

Yungano ko u Rwanda rwiyemeje gukorana neza kandi mu buhanga n’u Burundi.

Abajijwe niba azi Perezida Ndayishimiye Evariste, Kagame ati ” Twigeze guhura mu bihe byashize,  ariko simuzi neza(byisumbuyeho), icy’ingenzi si icyo, tuzamenyana kurushaho nidukorana.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi guhera mu 2015, ubwo icyo gihugu cyavugaga ko u Rwanda ruri inyuma y’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre(uherutse kwitaba Imana), u Rwanda rukabihakana, ari nako rushinja iki gihugu gucumbikira no gutera inkunga abagize imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Loading