Ibitaro by’i Ndera byasanze Barafinda arwaye-RIB

Sekikubo Barafinda Fred wigeze gushaka guhatanira kuyobora u Rwanda ngo yasanganywe uburwayi.

Uyu mugabo uvuga ko ayobora ishyaka rya RUUDA, ukunze kwiyita perezida, umugore we akamwita first lady(umugore wa perezida w’igihugu) ngo yasanganywe uburwayi bwo mu mutwe.

Ni amakuru yemezwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwamujyanye muri ibi bitaro bivura indwara zo mu mutwe (CARAES) kugirango asuzumwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite nyuma y’ibyo yasubizaga mu kiganiro yagiranye n’uru rwego rwari rwamutumyeho.

RIB ibicishije ku muvugizi wayo Umuhoza Marie Michelle yagize iti “Tumugejeje hano twaramubajije nk’uko biteganywa ariko ibisubizo yaduhaye byatumye dutekereza ko ubuzima bwe bwo mu mutwe bwaba butameze neza dusanga byaba byiza tumujyanye ku Bitaro by’i Ndera agasuzumwa.”.

Amakuru The Source Post ikesha UMUSEKE wavuganye n’uyu muvugizi agaragaza ko ngo arwaye.

Umuhoza ati “Amakuru ibitaro by’i Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Mu minsi yashize  umuyobozi w’ibitaro bya Ndera Frère Nkubiri yavuze koko Barafinda ari mu bitaro byabo ariko ko nta makuru yatangariza kuko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.

Umuhoza akomeza avuga ko Barafinda atagikurikiranywe ku byaha yakekwagaho.

Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaje ko Barafinda afite ibi bibazo birashoboka ko akayihayiho ke ko kwiyita umunyapolitiki mwiza w’impamvu 200, no gushaka gushinga ishyaka RUUDA no kuyobora u Rwanda byaba ari inzozi.

Ibi kandi bishyira akadomo ku biganiro yajya agirana n’itangazamakuru kuko mu mahame ngengamyitwarire agenga abatara bakanatunganya amakuru ndetse bakanayatangaza(ubunyamakuru) bitemewe kuvugisha ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Uyu mugabo yamenyekanye bwa mbere mu itangazamakuru ubwo yajyaga gutanga kandidatire yo guhatanira kuyobora u Rwanda, hari tariki 12 Kamena 2017. Icyo gihe yahuriyeyo na Shima Rwigara Diane na Habineza Frank batavugaga rumwe n’ubutegetsi. Barafinda ntiyari yaravuzwe mbere hose, maze bitewe n’uko yari yambaye, uko yagaragaraga n’ibyo yasubije aba uwavuzwe cyane uwo munsi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ryitaga umukandida udasanzwe.

Hejuru ku ifoto: Barafinda yagiye gutanga kandidatire (ari mu kaziga), iruhande rwe hari Perezida wa Komisiyo y’Amatora n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo

Ntakirutimana Deus