Perezida Kagame yemeye ubwegure bw’abaminisitiri babiri

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kw’abari abanyamabanga ba leta muri minisiteri y’ubutabera n’iy’uburezi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya twitter y’ibiro bya minisitiri w’intebe bugira buti “Ku wa 12 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje abari Abanyamabanga ba Leta, Bwana Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi, ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwabo.”

Ni mu gihe ibi biro byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.

Ubwo bwegure, Minisitiri w’Intebe ngo bwagombaga gushyikiriza Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Munyakazi biravugwa ko yaba yeguye biturutse ku buriganya mu mitsindire y’abanyeshuri. Naho kuri Evode Uwizeyimana, we birakekwa ko ukwegura kwe kwaba gufite aho guhuriye n’ibiherutse kumuvugwaho byo guhutaza umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako imwe mu ndende ziri i Kigali.

Ntakirutimana Deus