Umunyapolitiki ukwiye mu maso ya Papa Francis

Politiki nziza ni igamije amahoro, iyo niyo politiki Papa Francis yifuriza abatuye Isi, akagaragaza n’ibikwiye kuranga umunyapolitiki nyawe, ni mu gihe uyu munsi tariki ya 1 Mutarama 2019,  ari umunsi wahariwe amahoro ku Isi.

Ni ubutumwa buri mu nyandiko The Source Post ikesha Libreria Editrice Vaticana.

Ubu butumwa abusanisha n’ijambo ry’Imana rigaragara mu ivanjiri ya Luka, igihe Yezu yohererzafa intumwa ze mu butumwa ubwa mbere yazihaye bugira buti ” Amahoro muri iyi nzu.” (Lk10, 5-6).

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi avuga ko inzu Yezu yavugaga ari umuryango, ko ariho ayo mahoro akwiye kugera mbere y’ahandi hose. Aya mahoro akwiye kuburizamo ihohotera n’ibindi bikorwa bibi byaranze amateka ya kiremwa muntu.

Amahoro araharanirwa

Papa Francis avuga ko amahoro ari kimwe nk’icyizere kivugwa n’umusizi Charles Péguy, ayagereranya n’ururabo rworohereye ariko rushaka uko rwasohoka hagati y’amabuye y’ihohotera.

Ati ” Turabizi ko gushakisha ubutegetsi akenshi bijyana no kurenganya n’ibindi bibi. Politiki ni uburyo shingiro bwo guteza imbere imishinga ya muntu, ariko iyo bidakozwe neza iba nk’igikoresho cyo gutsikamira abantu, kubatesha agaciro no kubasenya.”

Mu ijambo ry’Imana Yezu abwira abantu ko abashaka kuba aba mbere bagombye kuba abagaragu b’abandi. (Mk 9, 35).

Papa Francis abihuza n’imvugo ya mugenzi we Mutagatifu Papa Paul VI wavuze ko guha agaciro politiki mu bice biyigize ari ukwemeza inshingano muntu afite  zo kumenya ukuri , agaciro ko kwisanzura no kwishyira ukizana buri wese mu mahitamo ye agamije gushaka gushyira mu bikorwa ibyiza by’umujyi runaka, by’igihugu n’iby’ikiremwa muntu.

Yibutsa abakora politiki ko bakwiye kuyijyanisha no gukorerw ibihugu byabo mu kuri,  kurinda abaturage, bagakora ibishoboka ngo bagire imibereho myiza ikwiye abantu.

Francis agaruka ku ihirwe rikwiye muri politiki ryagaragaye mu mvugo ya Karidinali wo muri Vietnam, François-Xavier Nguyễn Văn Thuận, wabaye umuhamya w’ivanjiri akitaba Imana mu 2002.

Yagize ati ” Hahirwa umunyapolitiki ufite ibitekerezo biboneye, n’umutimana ukwiye ku cyo yashinzwe.

Hahirwa uwo ukorera inyungu rusange, atari mu nyungu ze bwite. Arahirwa ukomera ku bupfura, ukomera ku bumwe akabuharanira, uharanira impimduka, ubasha kumva kandi utagira ubwoba.

Abakora politiki abibutsa kwirinda ruswa no guheza abakiri bato, bakirinda kwikubira ubukungu bw’igihuhu, kakirinda urwango rujyana no gutoteza abanyamahanga n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Politiki ikwiye kandi ngo ni iharanira uburenganzira bw’umwana kuko abana usanga bari mu bugarijwe n’ibibazo. Aha atanga ingero z’uko umwana umwe kuri 6 ku Isi yigarijwe n’ihohoterwa ry’intambara n’ingaruka zayo. Aha ngo abana baba mu bice bikunze kurangwa n’amakimbirane nabo bakwiye kwibukwa n’abo banyapolitiki, uburenganzira bwabo bukubahirizwa.

Ntakirutimana Deus