Ni iyihe ngano y’inzoga umuntu yemerewe kunywa itagira ingaruka ku buzima?

Amakuru ni mabi ku bakunda gufata ikirahuri cy’inzoga ku munsi, bakibaza ko gituma bagira amagara meza, ntabwo ari byo, ahubwo ingano y’inzoga uko yaba ingana kose ni mbi ku buzima, ariko ufata nyinshi kurushaho, akaba agenda yikururira ibyago bikaze.

Kunywa inzoga ni amahitamo ya muntu hagendewe ku muco, imyemerere n’uburenganzira bwe. Inzoga igira ingaruka mbi ku buzima, ariko n’abanywa fanta cyangwa se soda bagira ingaruka mbi bahura nazo zirimo indwara ya diyabete. Abantu bagirwa inama yo kunywa umutobe w’imbuto cyangwa amazi kuko bitagira ingaruka mbi ku buzima.

Icupa ry'ibiyeriN’icupa rimwe ku munsi rishobora kubangamira amagara

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Lancet bwemeje ibyatangajwe n’ubundi bwaherukaga, bwerekana ko nta rugero na rumwe rw’inzoga rutabangamira ubuzima bw’umuntu nk’uko biri mu nkuru ya BBC dukesha iyi.

Abashakashatsi bemera ko kunywa inzoga ku rugero bishobora gukingira indwara z’umutima, ariko basanga uko “gukingira” kwaba  mu gihe umuntu ashobora gufatwa n’indwara ya kanseri n’izindi.

Uwakoresheje ubwo bushakashatsi avuga ko ibyaragajwe byakwizerwa kurusha, urebye ibyibajijwe muri icyo gikorwa.

Kunywa ku rugero bibangamira ubuzima gute?

Ubushakashatsi bwise “Global Burden of Disease” bwarebye urugero rw’inzoga n’ingaruka ku buzima ku bihugu 195 birimo n’u Bwongereza, hagati yo mu 1990 no mu 2016.

Hasuzumwe amakuru atanzwe n’abantu bafite imyaka 15 kugera ku myaka 95, abakora ubushakashatsi bakagereranya abantu batanywa inzoga hamwe n’abafata icupa rimwe ku munsi.

Basanze ku bantu ibihumbi 100 batanywa inzoga, abantu 914 aribo bafatwa n’indwara zikunze gutera abanywa inzoga nka kanseri…

Iyo mibare yiyongeraho abantu bane, ugiye mu itsinda ry’abanywa ikinyobwa kimwe cyangwa icupa rimwe ku munsi.

Ku bantu bafata amacupa abiri ku munsi, hiyongeraho abantu 63, naho ku bafata amacupa atanu ku munsi hakiyongeraho abantu 338 bashobora kugira ingorane z’ubuzima.

Umwe mu bakoresheje ubwo bushakashatsi, Prof Sonia Saxena, umushakashatsi mu ishuri “Imperial College” ry’i Londres ati “Icupa rimwe ku munsi ribangamira ubuzima,  ufashe u Bwongereza bwose usanga ari abantu benshi, kandi abantu benshi ntibanywa icupa rimwe gusa ku munsi.”

Uwayoboye ubwo bushakashatsi Dr Max Griswold, wo mu kigo “Institute for Health Metrics and Evaluation” (IHME), muri kaminuza ya Washington, agira ati “Inyigo iheruka yasanze inzoga zishobora gukingira ariko twasanze urugero rw’uko ubuzima bubangamirwa rwiyongera igihe umuntu anyoye inzoga nyinshi.

“Kuba inzoga zitera kanseri, inguma, hamwe n’izindi ndwara bizimanganya ikingira rivugwa ku ndwara z’umutima.”

“Amakuba yuko ubuzima bubangamiglrwa kubera kunywa inzoga ni make iyo umuntu afata icupa rimwe ku munsi, akiyongera cyane igihe umuntu afata amacupa menshi.”

Mu 2016, leta y’u Bwongereza yagabanyije urugero rw’inzoga ku bagabo no ku bagore, itegeka ko bafata ingero 14 ku cyumweru cyangwa ibirahuri 7 by’inzoga ku cyumweru.

Icyo gihe, umukuru w’itsinda ry’ubuvuzi mu Bwongereza, Prof Dame Sally Davies, yasanze urugero urwarirwo rwose rw’inzoga rushobora gutera indwara ya kanseri.

Mu Bwongereza abagore banywa kurusha abagabo

Ubushakashatsi bweerekanye ko abagore bo mu Bwongereza banywa amacupa atatu ku munsi, bakaba bari ku mwanya wa munani mu banywa cyane ku Isi.

Igiharuzo cerekana ingene abagore banywa inzoga kw'isiUburyo abagore banywa inzoga ku Isi, aba mbere bakaba ari abo muri Ukraine
 

Mu bagabo, abo mu Bwongereza bari ku mwanya wa 62 ku bihugu 195 naho bafata amacupa atatu ku munsi, abo mu gihugu cya Roumanie bakaba aribo ba mbere ku Isi bafata hejuru y’amacupa umunani ku munsi.

Ukwo abagabo barushanwa kunywa inzoga kw'isiUko abagabo barushanwa kunywa inzoga ku Isi, aba mbere bakaba abo mu gihugu cya Roumanie

Ikinyobwa kimwe gifatwa nk’ikirimo amagarama 10 y’akukolo (alcool) bihura n’ikirahuri gito cya divayi , akagopo ka byeri cyangwa, icupa rya byeri  cyangwa igipimo kimwe cy’inzoga zikaze cyane (liqueurs).

Ku Isi yose umuntu umwe kuri batatu anywa inzoga, bigahura n’icy’icumi cy’abantu bapfa kubera inzoga, mu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49.

Ntakirutimana Deus