Kiliziya Gatorika muri Congo mu mazi abira nyuma yo kuvuga ko izi uwatsinze amatora

Kiliziya Gatorika muri Congo ntiyorohewe n’ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Congo Kinshasa nyuma yo gutangaza ko izi uwatsinze amatora ya perezida muri iki gihugu.

Isaha iyo ariyo yose birakekwa ko muri iki gihugu hakwaduka imvururu zishingiye ku matora. Niyo mpamvu abakomando 80 ba Amerika baryamiye amajanja hafi ya Congo.

Umuvugizi wa “Front Commun du Congo” (FCC) yabwiye BBC “ko bakoze ibitemewe n’amategeko kandi ko barimo gutegurira abanyecongo kugumuka”. Ni mu nkuru dukesha BBC.

Iri huriro rivuga ko akanama gashinzwe amatora ariko konyine kahawe ububasha n’amategeko bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru inama y’abepisikopi gatorika muri Congo (Conference Episcopale Nationale du Congo-Cenco) yavuze ko uwatsinze amatora amaze kugaragara irebye amajwi yabonye.

Iyi nama yari ifite indorerezi ziruta izindi muri Congo mu bwinshi ku munsi w’amatora, dore ko zarengaga ibihumbi 40.

Abasenyeri basaba ubutegetsi kuba abavugakuri bagatangaza vuba ibyavuye mu matora.

Kiliziya muri Congo yakunze kumvikanisha ko idashyigikiye ko  Perezida Joseph Kabila yakwiyongera indi manda. Uyu muperezida yarengeje imyaka 2 ku gihe yagombaga kuvira ku butegetsi.

N.D.