Gabon: Leta yatangaje ko coup d’etat yaburijwemo

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma ya Gabon aratangaza ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu cyaburijwemo.

Minisitiri Guy-Bertrand Mapangou yatangaje ko abagerageje gukora iyi coup d’etat batawe muri yombi n’ingabo ziri mu mutwe witwa GIGN.

Akomeza avuga ko izi ngabo ziri gukurikirana iki gikorwa kandi ko ibintu biza kugenda neza mu gihe cy’amasaha abiri cyangwa atatu.

Afurika yunze ubumwe yamaganiye kure iki gikorwa.

Ni nyuma yuko ingabo zirinda perezida wa Gabon zari zatangaje ko zigaruriye ubutegetsi mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo.

Ahagana saa kumi z’urukerera izi ngabo zasomeye kuri radiyo y’igihugu itangazo ririmo ingingo zivuga ko ziri gukora uko zishoboye ngo zisubize ibintu ku murongo.

Bibaye mu gihe Amerika itangaza ko yahohereje ingabo zidasanzwe ziryamiye amajanja yo gutabara muri Congo Kinshasa mu gihe haramuka habaye imvururu zikurikira amatora.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yanditse ko izi ngabo zatangaje ko zizagarura ibintu ku murongo ziciye mu cyitwa inama y’igihugu igamije gusubiza ibintu ku murongo «conseil national de la restauration».

Ibi bibaye mu gihe perezida Ali Bongo ari muri Maroc aho yagiye kwivuza indwara yatewe n’impanuka yagize yo kuviramo imbere mu bwonko mu Kwakira umwaka ushize.

Umuliyetona mu ngabo zirinda Bongo Lt Ondo Obiang Kelly ni we wasomye iryo tangazo. Nyuma yo kurisoma radiyo yahise iva ku murongo.

Muri iryo tangazo ingabo zavuze ko zatengushywe n’ubutumwa bwari mu ijambo Bongo yavuze ryo gusoza umwaka riganisha ku gukomera ku butegetsi, ngo harimo kugaragaza ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu kandi ntazo agifite.

Ni muri urwo rwego ngo mu masaha make baza gushyiraho urwo rwego rusubiza ibintu ku murongo.

Basabye bamwe mu bakomeye kugana ingoro y’inteko ishinga amategeko. Abo barimo perezida wa Sena n’uwahoze ayoboye abarindaga perezida Bongo, Gen Ntumpa Lebani (waje gufungwa mu 2009 ubwo Bongo yari ageze ku butegetsi.)
Mu batumiwe kandi harimo abahagarariye sendika zitandukanye, urubyiruko rukomoka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abagize sosiyete sivile n’abihayimana.
Izi ngabo kandi ziri gucunga ibijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ibibuga by’indege ndetse n’ububiko bw’amasasu mu rwego rwo kurinda igihugu.

DN