Leta y’u Rwanda yaburiye abayobozi bacyifitemo umuco wo gutekinika

Gutekinika ni uburyo bwo guhimba imibare kugirango habeho kunezeza uyifuza kuri raporo runaka, ubu buryo leta y’u Rwanda yiyemeje kuburwanya biciye mu guhana abayobozi babigaragayemo.

Guca uyu muco mubi wagaragaye kuri bamwe mu bayobozi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yatangizaga ku mugaragaro, inama nyunguranabitekerezo yo kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze. Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Nyamata, yatangiye kuwa 7 Mutarama 2019.

Ni muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, inzego z’ibanze ni ingenzi, kuko arizo Guverinoma y’u Rwanda yifashisha mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo ku rwego rw’igihugu zigamije iterambere, no gufasha Abanyarwanda kurushaho kugira imibereho myiza.

Dr Ngirente avuga ko iyo inzego z’ibanze zujuje neza inshingano zazo kandi hakaba n’imikoranire myiza hagati yazo n’inzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, umusaruro mwiza uhita wigaragaza.
Mu byo yibukije aba bayobozi agaruka ku kwirinda gutekinika, cyane ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye abagikomeye kuri uyu muco.

Ati” Hari ukunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze bigomba iteka gushingira ku mibare ifatika kandi itabeshya, ndetse n’amakuru bya nyabyo. Aha rero ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare igaragaza ibikorwa itari yo, kuko bituma Igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco mubi bamwe bita “gutekinika” ugomba gucika burundu.

Nkaba rero ngira ngo nongere nemeze ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese uzatanga imibare y’ibikorwa itariyo. Ndasaba buri muyobozi wese uri hano ko mbere yo gutanga imibare yajya abanza akabitekerezaho, ndetse akagenzura ko imibare agiye gutanga isobanutse kandi ihuye n’ukuri kw’ibyakozwe.

Ndifuza ko mu byo tuza kuganira uyu munsi aha twaza kuhatinda. Imibare itari yo yangiza igenamigambi ry’Igihugu. Ntidukwiye kuyemera na gato.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye kugaragaza uko inzego z’ibanze zarushaho gucunga neza umutungo rusange uri mu nshingano zazo, hibandwa ku kurwanya abawunyereza n’abawukoresha nabi.

Biteganyijweko iyi nama ifatitwamo ingamba zigamije kuzana impinduka nziza muri gahunda zitandukanye z’ibikorerwa abaturage. By’umwihariko.

Yifuzwaho kandi kuba urubuga rwo kunoza ibikorwa byo mu nzego zikurikira:

Urwego rwo kurushaho kwita ku batishoboye uko bikwiye (Social protection), ndetse tukaba tugomba no gusuzumira hamwe uko gahunda y’ubudehe yarushaho kumvikana neza, abaturage bakumva neza ko ari gahunda yo gufasha abatishoboye kwivana mu

Gukumira no kurwanya ruswa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ndetse no gutandukanya abakene bafite imbaraga zo gukora n’abatishoboye bakeneye gufashwa, mu gihe cyo kubashyira mu byiciro.

Kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’Umurenge Sacco ndetse bikaba byaragarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano aho byasobanuwe ko bamwe mu bayobozi b’inzego bagiye bafata inguzanyo mu Murenge SACCO bakaba batarazishyuye kandi atari uko babuze ubushobozi.

Hari ugukomeza kurwanya ruswa mu mitangire y’akazi, cyane cyane mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Hari kandi gukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose, twibanda cyane cyane ku gusura ibigo by’amashuri no gukemura imbogamizi zibangamiye imyigire n’imyigishirize.

Yibukije ko basabye bakomeje ko abashinzwe uburezi mu murenge abo bita “sector education officers” bajya basura buri kigo cy’amashuri kiri mu Murenge wabo nibura rimwe mu kwezi kandi bagatanga raporo ikubiyemo ibo babonye ku buyobozi bw’Akarere n’ubwa Minisiteri ishinzwe uburezi. Asaba inzego z’ibanze kubikurikirana.

Dr Ngirente avuga ko bitumvikana uburyo umuyobozi ushinzwe amashuri mu Murenge ashobora kumara ukwezi atarazenguruka ibigo by’amashuri ayobora, akenshi biba ari n’umubare mutoya.

Ati ” Aha rero nkaba ngira ngo nogere nibutse ko iyi iri intego ikomeye kandi igomba kugerwaho byanga bikunda. Abayobozi mwese muteraniye hano musanwe kuyishyira mu bikorwa no kuyikurikirana, kugira ngo uburezi bwacu burusheho gukomeza gutera imbere.”