I Kanombe habereye ibara ry’ubwicanyi ku munyamideri Uwera Mupenda

Inkuru ibabaje yamenyekanye mu ijoro ryakeye  kuwa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019, ni uko Uwera Alexia Mupenda w’imyaka 35 wamurikaga imideri ku rwego rwo hejuru, wari unafite ubukwe kuwa Gatandatu yishwe atewe icyuma.

Mupenda yishwe n’umukozi wakoraga iwabo mu rugo amuteye icyuma.

Mu  butumwa bwahererekanyijwe hagati y’inzego zitandukanye bugaruka kuri uru rupfu.

Bugira buti ” Nyakubahwa, tariki 8 Mutarama 2019, saa Moya n’igice (19:30) mu karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Nyarugunga, mu kagari ka Kamashashi, umudugudu w’Indatwa, murugo rw’ uwitwa Mupende Alexis w’imyaka 73 y’amavuko, umukozi wamukoreraga witwa Niyireba Antoine w’imyaka 23, yateye icyuma mu ijosi umukobwa we witwa Uwera Alixia Mupende w’imyaka 35 ahita yitaba Imana, kandi yarafite ubukwe tariki 12 Mutarama 2019.

Umurambo watwawe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe naho uwamwishe yahise atoroka. Iperereza rirakomeje rimushakisha.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwemeje aya makuru, rwongeraho ko ukekwaho kumwica ari gushakishwa.

Si ubwa mbere umukozi yishe umwana wo mu rugo yakoragamo kuko  i Nyamirambo umusore witwa Slyvere, yishe umwana wo mu rugo yakoragamo amuteye icyuma.

Ntakirutimana Deus