Congo: Uwatsinze amatora ashobora gutangazwa hagati y’amasaha 24 na 48 ariko hari abariye karungu

Gutangazwa ibyavuye mu matora rusange muri Congo Kinshasa azatangarizwamo n’uwatsindiye kuyobora iki gihugu cya kabiri kinini muri Afurika ngo bigiye gukorwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Hagati aho ariko hari abatavuga rumwe na leta ya Joseph Kabila bariyr karungu ko batazemera ibyavuye mu matora.

Ayo majwi atangazwa ngo azaba ari ay’agateganyo. Biteganyijwe ko atangazwa hagati y’amasaha 24 kugeza kuri 48 uhereye kuri uyu wa kabiri nk’uko ubuyobozi bwa komisiyo y’amatora yabitangaje.

Ni amatora yasubitswe inshuro eshatu mu myaka ibiri, akorwa tariki 30 Ukuboza 2018.

Muri iki gihugu haravugwa igitutu cy’amahanga mu gusaba ko aya matora yatangazwa.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Corneille Nangaa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko bagize akazi kenshi batasoza mu masaha make. Atangaza ko bateganya kuyatangaza hagati y’amasaha 24 kugera kuri 48.

Hagati aho abatavuga rumwe na leta bavuga ko biteguye kutemera ibyavuye mu matora, abandi bavuga ko bateganya kwigaragambya. Umunyamakuru wa AFP yafotoye ifoto abapolisi ba Congo bagose uduce dukikije agace gakoreramo komisiyo y’amatora.

Hari abatuye muri Congo batangiye guhunga igihugu cyabo bagana mu Rwanda, ku buryo ubuzima bw’i Rusizi ngo bwatangiye guhenda.

Umukandida muri aya matora watangajwe n’abatavuga rumwe na leta, Martin Fayulu yaburiye abayobora komisiyo y’amatora ko bagomba gutangaza uw’ukuri watsinze amatora.

Ati ” Abanyecongo bazi neza ibyavuye mu matora.”

Abitangaje mu gihe ubuyobozi bw’ishyaka UDPS ritavuga rumwe na leta ya Congo bwatangaje ko umukandida waryo Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora. Biteganyijwe ko agirana inama na Kabila.

Amadini yashyize igitutu ku butegetsi

Abagize itorero ry’Abaporotesitanti muri Congo biyongereye ku bagize idini Gatorika basaba yuko komisiyo y’amatora yatangaza vuba ibyavuye mu matora.

Itorero rya Kirisito muri Congo (the Church of Christ in Congo-ECC) ryasabye abagize komisiyo y’amatora gushyira imbere ukuri, bakubahiriza isezerano bagiriye imbere y’Imana n’imbere y’igihugu, bagatangaza ukuri.

Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize Kiriziya Gatorika yatangaje ko izi uwatsinze amatora, ibivanye ku ndorerezi zayo zari mu matora zisaga ibihumbi 40.

Itorero ECC naryo riza imbere kugira imbere abayoboke benshi muri Congo mu itorero ry’Abaporotesitanti ryohereje indorerezi zisaga ibihumbi 10 kuri site z’itora.

Ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe arimo n’iriri ku butegetsi (The Common Front for Congo-FCC), rishinja Inama y’Abepisikopi Gatorika muri Congo (CENCO) kuvangira komisiyo y’amatora no kwica itegeko ry’amatora. Bashinja kandi Fayulu gushyira igitutu kuri komisiyo y’amatora.

Fayulu ushyigikiwe na Moise Katumbi, wahoze ari guverineri w’intara ya Katanga, abanyecongo bakunze kumwita umugambanyi “Judas”  kuri Kabila, umwe mu bayoboye intambara akaba yarahoze ari visi perezida wa Jean-Pierre Bemba.

Congo yakunze kurangwa n’intambara zitandukanye zirino ebyiri zikomeye. Izo ni izabaye mu 1996 no mu 2003 zahitanye abantu benshi. Muri iki gihugu kandi habaye izindi ntambara zifatiye ku matora muri 2006 na 2011.

D.N