Congo: Felix Tshisekedi yatangajwe by’agateganyo nk’uwatsinze amatora ya perezida

Felix Tshisekedi

Felix Tshisekedi wahatanaga mu matora ya perezida wa Repubulika muri Congo Kinshasa yatangajwe ko yayatsinze by’agateganyo arushije abandi amajwi.

Yagize amajwi 38 muri ayamatora yabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018. Ni amatora yasubitswe gatatu mu myaka ibiri.

Niyemezwa nk’uwayatsbinze burundu azasimbura Perezida Joseph Kabila.

Ni amajwi abatuye Isi baraye bategereje ko atangazwa, maze igihe cyari cyatangajwe na komisiyo y’amatora kirengaho amasaha atanu. Amajwi yatangajwe hafi sa kumi n’imwe za mugitondo mu gihe komisiyo yavugaga ko aza gutangazwa saaa tanu z’ijoro.

Felix Tshisekedi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ni ubwa mbere yari yiyamamarije kuyobora Congo.

Iyi ntsinzi yatunguye benshi bari bizeye ko Emmanuel Ramazani Shadary umukanfida watanzwe n’amashyaka arimo iri ku butegetsi rya Kabila atsinda.

Ku bijyanye n’amajwi Tshisekedi yatsinze na miliyoni 7 mu gihe Shadary yatowe n’enye n’ibihumbi 300. Haracyari ariko guhangana n’uwari uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta, bwana Martin Fayulu wagize amajwi angana na miliyoni 6 n’ibihumbi 300.

Nyuma y’ibyumweru bibiri nibwo bizemezwa burundu niba Felix Tshisekedi yatsinze aya matora.

Felix Tshisekedi ni umuhungu wa Etienne Tshisekedi wakunze guhatanira kuyobora iki gihugu ariko akitaba Imana atanigezeho. Ishyaka ryo kuyobora Congo ryatumye arahirira iwe mu rugo nka perezida wa Congo, nyuma yo kuvuga ko Joseph Kabila yamwibye amajwi.

Ntakirutimana Deus