Félix Tshisekedi watorewe kuyobora Congo ni muntu ki?

Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi, azwi cyane kubera se Etienne Félix Tshisekedi, waharaniye kuyobora Congo Kinshasa, ariko akava kuri iyi Si atabashije gutsindira kuyobora iki gihugu.

Ni amateka adasanzwe akozwe n’uyu muryango wakomeje guharanira kuyobora Congo, kugeza ubwo Etienne(se) afashe icyemezo cyo kurahirira mu rugo rwe nka perezida wa Congo ariko ntagire ibiro akoreramo kuko atari perezida watowe na rubanda.

Ubuzima bwa Perezida mushya wa Congo

Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi, yavutse mu 1963, hashize imyaka 3 iki gihugu kibonye ubwigenge. Ni umunyapolitiki ukomoka mu ishyaka UDPS ryashinzwe na se. Uyu munsi aribereye umunyamabanga mukuru.

Amashuri yize

Yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubumenyamuntu i Kinshasa nyuma akora muri sosiyete yagize uruhare mu kuyishinga.

Mu ruhando rwa politiki yarwinjiyemo abicishije mu ishyaka UDPS ryashinzwe na se. Iri shyaka rigamije ubumwe bwa demokarasi n’iterambere rusange ( Union pour la démocratie et le progrès social-UDPS), ryaje kumugira umukada kugeza mu mpera za 2008 agizwe umunyamabanga mukuru waryo.

Mu Gushyingo 2011 yabaye umudepite watorewe i Mbuji Mayi.

Uguhangana gukomeye na Kabila

Uyu muryango waranzwe no guhangana bikomeye n’abayoboye Congo. Se Etienne yahanganye bikomeye n’aba perezida nka Mobutu, Laurent Desire Kabila na Joseph Kabila abakoza hasi abakoza hejuru.

Abatavuga rumwe na Kabila bamushinja gushaka kuguma ku butegetsi, ibyo nibyo byatumye amwe mu mashyaka ashakisha imbaraga zo kumurwanya maze yihuriza mu ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi UDPS irimo.

Iri huriro ryahuye na Kabila baganira uko bategura amatora amuvana ku butegetsi. Ni igikorwa cyarimo se wa perezida watowe, ni ukuvuga Étienne Tshisekedi ni nawe wayoboye ibyo biganiro, ariko n’unuhungu we Felix yari iruhande rwa se ndetse ari mu basaba izo mpinduka. Ibyo biganiro byasojwe n’amasezerano yasinyiwe ahitwa Saint Sulvestre tariki ya 31 Ukuboza 2016, bumvikana gushaka uwungiriza Kabila ndetse no gutegura amatora.

Kuri uwo mwanya w’uwakungiriza Kabila wa Minisitiri w’Intebe hakunze kuvugwa kenshi Félix Tshisekedi ariko Kabila ntiyawumushyiraho. Icyo gihe Kabila yashyizeho uwitwa Bruno Tshibala tariki ya 7 Mata 2017 maze biteza gucikamo ibice hagati y’abari bihurije guhangana na Kabila.

Mu mpera za Werurwe 2018 ishyaka UDPS ryaje gutorera Félix Tshisekedi kuba perezida w’iri shyaka nyuma yuko se yitabye Imana. Iri shyaka ryaje kumugira umukandida mu matora ya perezida wa repubulika, n’ubwo ryari mu yihuje ngo agene umukandida umwe uzahangana na Kabila.

Tariki ya 30 Ukuboza yatorewe kuyobora Congo nk’uko bigaragazwa n’amajwi y’agateganyo yatangajwe kuwa 10 Mutarama 2018.

Ni amatora yagombaga kwitabirwa n’abasaga miliyoni 40. Félix Tshisekedi yatowe n’abantu 7 051 013  angana na 38,57 % mu gihe  Martin Fayulu  yatowe n’abantu 6 366 732, mu gihe  Emmanuel Ramazani Shadary  wari uhagarariye amashyaka arimo n’irya Kabila  yatowe n’abantu  4 357 359, aba ku mwanya wa 3, bityo Félix Tshisekedi aba perezida mushya wa Congo.

Kwemezwa burundu k’umukandida watowe biri mu nshingano z’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga. Ni ukuvuga ko Felix yemejwe igikorwa giteganyijwe tariki 15 Mutarama 2019, yazarahira kuya 18 uku kwezi.

Ntakirutimana Deus