Congo: Kiliziya Gatolika yahakanye ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora

Felix Tshisekedi, leader of Congolese main opposition party the Union for Democracy and Social Progress (UDPS) and president-elect.

Felix Tshisekedi, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta muri Congo ry’ubumwe bugamije demokarasi n’iteramvere (Union for Democracy and Social Progress-UDPS) (Ifoto :REUTERS/Baz Ratner).
Si kiliziya gusa yahakanye iby’ukuri ku majwi yatangajwe kuko n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe ba leta ya Joseph Kabila rivuga ko ibyatangawe atari ukuri.
Iri huriro ryatanze umukandida Martin Fayulu wari muri iri huriro ryarimo na UDPS ya Felix Tshisekedi nyuma ryaje kwivana muri iryo huriro, rigatangaza Felix nk’uzarihagararira( ishyaka UDPS).
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko kiriziya uwo ivuga ko watsinze aya matora ari Fayulu.
Uyu mwuka ushobora gutuma muri iki gihugu hatabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ibyo bamwe bafara nk’inzozi byitezwe nyuma y’imyaka 59 muri iki gihugu iri hererekanywa rijyana no kumena amaraso.

Felix Tshisekedi yatangajwe nk’ushobora gusimbura Joseph Kabila umaze imyaka 18 ayobora Congo.

Abashyigikiye Fayulu bavuga ko abayobozi bariganyije amajwi ku nyungu za Felix Tshisekedi batangaza ko hari ibyo yumvikanye n’ubuyobozi buriho muro Congo ngo bumuhe ubutegetsi.

Abashyigikiye uyu mukandida bivugwa ko hari bane bishwe ubwo bageragezaga kwigaragambya ariko hirya no hino muri Congo hari ituze.

Abashyigikiye Tshisekedi nabo bakomeje kwishimira intsinzi ariko ibitangazwa na Kiriziya bishobora kuba kidobya kuri ibyo byishimo.

Abanyecongo baratinya ko muri iki gihugu hakongera kwaduka imvururu, aho intambara zitandukanye zagiye zihaba zahitanyemo benshi, bitewe n’inzara zagiye zibatera n’indwara z’ibyorezo kuva mu myaka 1990.

Bimwe mu bihugu ntibivuguruzanya na Kiriziya.

U Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi bitangaza ko Fayulu ari we watsinze amatora.

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga avuga ko iki kibazo azakigeza ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano.

Amerika, igihugu cy’igihangange kivuga ko cyamenye iby’iryo tangazwa ry’amajwi ariko ikongeraho ko irindiriye  ukuri ku kibazo cyagaragajwe kijyanye n’ibivugwa mu ibarura ry’amajwi.

Fayulu ati nakorewe coup d’etat na Kabila

Uyu mukandida utavuga rumwe na Kabila avuga ko yakorewe coup d’etat na Kabila utifuza ko yajya ku buyobozi bw’iki gihugu.

Mu mujyi wa Kikwit, uri muri kilometero 500 (310 miles) z’umurwa mukuru Kinshasa, ikivunge fy’abashyigikiye Fayulu biraye ku birango bya lwta barabangiza ndetse bahangana n’inzego z’umutekano  bane muri bo baricwa, aya makuru umuyobozi w’uyu mujyi wa Leonard Mutangu yayemereye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Mu bice bitandukanye bya Congo abashyihikiur Tshisekedi nabo bakomeje ibyishimo.

Dr Kayumba Christopher asanga Kabila azi ubwenge

Umusesenguzi kuri politiki mpuzamahanga Dr Kayumba Christopher avuga ko Kabila azi ubwenge bwatumye ashaka icyo akora ngo abaavuga rumwe nawe abacemo ibice, afaaha Tshisekedi gutangazwa nk’uwatsinze. Aha avuga ko abatavuga rumwe na we nibamenya uwo mutego bazumvikana Tshisekedi akaba perezida akaba yaha umwanga Fayulu, ariko ngo nibatumvikana, bazaryana maze Kabila agume ku butegetsi.

Ntakirutimana Deus