Ubutabera budatanga indishyi ni ubutabera bucagase -Perezida wa IBUKA muri Rusizi

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rusizi , Intara y’ i Burengerazuba uravuga ko nubwo hari ibihugu byahagurukiye gucira amanza bamwe mu bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, hakiri ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije abacitse ku icumu rya Jenoside ko nyinshi muri izo manza ibibazo by’ indishyi byirengagizwa .

Ibi Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi Bwana Ndagijimana Laurent abigereranya no guhabwa ubutabera bucagase kabone nubwo ukurikiranyweho icyaha yaba yarakatiwe n’ inkiko .

Mu rubanza rwa Rukeratabaro Theodore ,umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Suwedi (Sweeden) ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Cyimbogo muri Perefegitura ya Cyangugu , cyane cyane ahitwa ku Winteko , ubu ni mu murenge wa Mururu akarere ka Rusizi,abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka karere baravuga ko bahangayikishijwe nuko inkiko zomu bihugu zo hanze kenshi zitita ku kibazo cy’indishyi zisabwa n’abahemukiwe nabo bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside .

Ndagijimana Laurent ,perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi,aho Rukeratabaro ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside avuka ,agira ati “ikibazo cy’indishyi ni ikibazo mbona gikwiye , ariko mu byukuri , nta rubanza mbona mpuzamahanga rwigeze ruha agaciro ikibazo cy’ indishyi”Atanga urugero ku manza zaburanishijwe n’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR ) akavuga ko mu manza zose zaburanishijwe , nta ndishyi zigeze zitekerezwaho.

Aha akagira ati” Iki ni ikibazo gikomeye kandi kiduhangayikishije “
Agaruka ku manza zibera mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi aho naho avuga ko ikibazo cy’ indishyi kidahabwa agaciro .

Akomeza agira ati “burya iyo muntu yatsinzwe urubanza nk’izi ziremereye za Jenoside ni ngombwa ko rwose n’ indishyi ntizitangwe “ .Yongeraho ati “ kabone nubwo byaba indishyi ziri symbolique (indishyi z’ ikimenyetso ) ariko zikabaho “.Ndagijimana avuga ko iyo indishyi zidatanzwe biba bisa no gutesha agaciro icyaha cyakozwe .

Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi avuga ko uretse ubushake buke bw’ abantu bamwe na bamwe iki kibazo cy’indishyi gishobora kwitabwaho kandi bikagirira akamaro abakorewe icyaha .Akomeza avuga ko ari ubushake buke bw’umuryango mpuzamahanga kandi ko baramutse babigizemo ubushake ikibazo cy’indishyi cyakemuka .

Ikibazo cy’ indishyi ntikireba Leta gusa
Umuyobozi w’ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana imanza za Jenoside Jean Bosco Siboyintore avuga ko iki kibazo cy’ indishyi kidakwiye gukurikiranwa n’ abacitse ku icumu rya Jenoside gusa kuko n’ imiryango itari iya Leta ifite ububasha bwo kuregera indishyi mu izina ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri uru rubanza rwa Rukeratabaro abantu baregeye indishyi ni mirongo itatu (30) ariko mu miburanishirize yo ku rwego rwa mbere ,urukiko rwa Stockholm muri Suwedi rwemeje ko abantu cumi na batandatu (16) ari bo basanze bemerewe guhabwa indishyi.

Gusa ni urubanza kuri ubu ruri mu bujurire guhera taliki ya 27 Nzeli 2018 bikaba bitaganijwe ko ruzasozwa taliki ya 30Werurwe 2019.

Rukeratabaro Theodore akurikiranyweho ibyaha bine birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi aho ngo yari mu bitero byishe abatutsi binafata abagore n’ abakobwa ku ngufu ahitwa Winteko , ndetse no kuba yaragiye mu bitero byibasiye abatutsi mu bitaro bya Mibilizi ndetse no ku ishuri rya Nyakanyinya hose ni mu karere ka Rusizi , Intara y’ i Burengerazuba .

Umuhire Valentin