Inkuru ibabaje: Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD n’abagize umuryango we bitabye Imana
Inkuru igaragara ku bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo NBS igaragaza ko Byamungu Livingstone wari ushinzwe ishoramari muri banki y’igihugu y’iterambere(BRD) yaraye aguye mu mpanuka yabereye muri Uganda.
Ibi binyamakuru bikomeza bigaragaza ko n’abagize umuryango we barimo abana be 4 nabo bitabye Imana, hakabaho gushidikanya ku mugore we bamwe bavuga ko arembye , abandi bakavuga ko na we yashizemo umwuka. Amakuru agera kuri The Source Post ni uko ari muzima akomeje kwitabwaho n’abaganga we n’umushoferi wari ubatwaye.
Bivugwa ko baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka. Ibi kandi byemejwe na bamwe mu bari mu Rwanda, barimo abakoranye na Dr Byamungu n’abo bakoranaga muri BRD.
Ku rukuta rwe rwa twitter, Kim Kamasa, umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda muri Kenya yemeje aya makuru ko uwapfuye ari mubyara we wajyaga mu bukwe muri Uganda.
Ati ” Mubyara wanjye, umugabo we, abana 4 n’umuvandimwe bari mu modoka muri Uganda bajya mu bukwe. Imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye, harokotse gusa abantu babiri….”
Akomeza avuga ko uyu muryango wari uherutse kuburirw imfura yawo mu mpanuka.
Iyi mpanuka ngo yabereye ahitwa Lwengo ku muhanda munini Masaka-Mbarara.
Haracyashakishwa uko imirambo yabo bagezwa mu Rwanda.
Ntakirutimana Deus