Umuhanzi Odda Paccy yirukanywe mu Ntore z’u Rwanda
Ibaruwa yasinywe na Perezida w’itorero ry’igihugu, Bwana Bamporiki Edouard yerekana ko bidasubirwaho umuhanzi Uzamberumwana Odda Paccy, yambuwe izina ry’ubutore.
Iyi baruwa igaragaza ko Paccy atakiri Indatabigwi(izina ry’itorero yatorejwemo) mu nkomezamihigo(Intore z’u Rwanda). Ivuga ko yambuwe izina ry’ubutore kuko arangwa n’imico ihabanye n’ubutore.
Ni nyuma y’imyitwarire itandukanye Paccy yagiye agaragaza mu bihe bitandukanye yagiye yamaganirwa kure na benshi.
Ku ikubitiro yifotoje yambaye ikoma ku mabere no ku yindi myanya y’ibanga mu gihe ku bindi bice nta kintu yari yambaye.
Muri iyi minsi, uyu mukobwa yasohoye ifoto igaragaraho ikibuno kiriho amagambo akomoza ku mwanya w’ibanga w’abagabo.
Abajijwe kuri aya magambo avuga ko ari ijambo ibyatsi umunyabugeni wasohoye icyapa cyamamaza indirimbo ye yakoresheje kandi ngo afite uburenganzira bwo kubikora uko abishaka.
Bamporiki yari aherutse gutangaza ko ibyo Paccy akora bitagaragaza ubutore. Ababyeyi batandukanye bamaganiye kure amagambo Paccy yatangaje muri iyu minsi.
Paccy yatangiye kumenyekana mu myaka 2008 mu ndirimbo zitandukanye zirimo ifite inyikirizo ‘mbese nzapfa. Icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye.
Nyuma yo kwirukanwa mu ntore, hitezwe indirimbo yabanjirijwe n’amagambo yatumye ahanwa uko izakirwa.
Ni ubwa mbere bibaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko intore yatojwe yamburwa ubutore.
Ntakirutimana Deus