Ibirori byari byarabuze i Muhanga byatangiranye n’intsinzi ya AS Muhanga
Mu mukino wayo na Police yatangiye isa n’irushwa, police yihariye umukino nk’uko Hillywood yabyanditse.
Bitewe n’amakosa y’abakinyi ba myugariro, Police FC yaje kubabona igitego ku mupira bahereje umwe mu bakinnyi bayo ahagaze wenyine atera mu izamu igitego kiba kiranyoye.
Igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cya Police ku busa bwa AS Muhanga
Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya AS Muhanga kuri 1 cya Police FC.
Umutoza wa AS Muhanga Abdu Mbarushimana atangaza ko ikipe n’ubwo yatangiye ihuzagurika ari ukubera ko ariyo yarikinnye umukino wa mbere wa shampiyona.
Akomeza avuga ko mu gice cya kabiri bashyize hamwe bakina umupira mwiza kandi ubereye ijisho wanatumye batsinda.
Avuga ko abakinnyi bigaragaje aribo Yannick na Aime bigaragaje kuva kera bakiri mu cyiciro cya 2 rero ko ibyo bakoze nibabikomeza ari abakinnyi bazahatanga ibyishimo mu mupira w’amaguru kandi ko nibagira amahirwe aba bana ntibabe bahura n’imvune ntakabuza bazigaragaza
Abdu akomeza avuga ko ashimira abafana uburyo bitwaye kuri uyu mukino kuko bari bitabiriye ari benshi kandi bagaragaje ko bashyigikiye ikipe aboneraho no gusaba abafana hamwe n’abaterankunga ko bashyigikira iyi kipe bakabasha kuziba icyuho cy’ihindagurika ry’ingengo y’imari uturere twageneraga amakipe afashwa natwo kugirango batazisanga muri shampiyona ikipe itagitanga ibyishimo nkuko itangiye bitewe n’amikoro make.
Ntakirutimana Deus