Umugore ‘wapfuwe imisatsi’ n’uwayoboraga muri Musanze yishinganishije kuri Perezida Kagame

Umugore witwa Kamariza Olive w’uwahoze ari Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze, Ndabereye Augustin, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yishinganisha kuko ngo abona uyu mugabo we yazamwica, akurikije amagambo agenda abwirwa kenshi n’abantu batandukanye bamutera ubwoba ndetse ngo n’ayo yabwirwaga n’umugabo we.

Kamariza akoresheje urubuga twitter bigaragara ko yafunguye muri Mutarama 2020 yishinganishije imbere ya Perezida Paul Kagame n’umugore we ashyiraho ibaruwa avuga ko yabandikiue agaragaza uburyo ngo yagiye ahohoterwa kenshi ubu akaba aterwa ubwoba n’abantu batandukanye bamubwira ko bazamugirira nabi.

Avuga ko umugabo we ufunze ubu, yasabye gukurikiranwa ari hanze, akaba afite impungenge z’uko nafungurwa azamwica, akurikije umujinya agira, akaba ngo anavuga ko nafungurwa azamwica ngo bamusubizemo afungurwe n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

Agira ati “itariki 09/10/2020 yaburanye gukurikiranwa ari hanze urubanza ruzasomwa ejo 14/01/2020 (rwimuwe) nkaba nishinganisha,ngutabariza kuko ejo azanyica ashyire mu bikorwa umugambi yahoranye wo kunyica nkuko yabimbwiraga.”

Tariki 29 Kanama 2019, Kamariza avuga ko yakubiswe agapfurwa n’umusatsi

Mu kiganiro yagiranye na The Source Post yavuze ko ibyo yagiye akorerwa byose yabigaragaje muri ubu butumwa.

Ati ” Si ukuvuga ko ntafitiye icyizere ubutabera, ahubwo icyo nakoze ni ukwishinganisha.”

Mu ibaruwa ndende yandikiye Umukuru w’Igihugu, uyu mugore avuga ko hari abantu bari kumutera ubwoba ko bazamuhemukira nadafata iya mbere ngo ashinjure umugabo we.

Yagize ati ” Umuryango we n’inshuti ze bafashe gahunda yo kunsebya no kumparabika ahantu hose. Bakomeje kumpiga, kuntera ubwoba, bakomeje kumpungabanya no guhungabanya umuryango wanjye bakoresheje umunyamakuru wiyita uwa…. (ikinyamakuru cyo mj Rwanda).”

Avuga ko uyu muryango wamufatiranye agifite ihungabana yatewe no guhohoterwa n’umugabo we (ubwo yamukubitaga akanamupfura n’imisatsi) akandika ibaruwa imusabira imbabazi.

Ati ” Nyuma yuko afunzwe abo mu muryango we n’inshuti ze banshyizeho igitutu cyo kwandika ibaruwa imusabira imbabazi, kuko nari nkirwaye ngifite n’ihungabana bituma nyandika ngirango byibura nduhukirweho.”

Akomeza avuga ko uwo wiyita umunyamakuru amutera ubwoba ko yakongera akandika indi baruwa.

Agira ati” Arampamagara akambwirako nintandika indi baruwa imusabira imbabazi kuko iya mbere yateshejwe agaciro bazankoraho inkuru insebya.”

Ibi ariko ngo yabimenyesheje ubutabera.

Mu bamutera ubwoba kandi ngo harimo uwiyita umwunganizi w’umugabo we. Uyu we ngo yaramuhamagaye amubwira ko agomba kujya kuberanganura mu rukiko, atabikora nabo bagakoresha uburyo agerwaho n’ingaruka zo kwirukanwa ku kazi cyangwa ngo agakomeza gusebywa hirya no hino.”

Aha niho ahera yishinganisha kuri Perezida wa Repubulika agira ati ” Nkaba mporana ubwoba kuko mbona ko nshobora kuzagirirwa nabi bikamviramo no kuba natakaza ubuzima hejuru y’ibibi uyu mugabo yagiye ankorera. Akaba ari yo mpamvu mpisemo kubandikira Nyakubahwa Perezida kugirango mbamenyeshe ihohoterwa nagiye nkorerwa n’impungenge mfite ku buzima bwanjye n’ubw’abana.”

Yishinganisha kandi no kuri Madamu Jeannette Kagame agira ati “Mama wacu,mubyeyi ukunda abana nkaba mpangayikishijwe cyane n’umutekano w’abana banjye bahungabanijwe n’ibyo babonaga se ankorera kuko bantabaye kenshi none nkaba ngiye kubasiga imfubyi.Ni byinshi mwabisoma mu rwandiko nabandikiye.”

Asobanura inshuro yakubiswe

Ati ” Nakubiswe incuro zitabarwa:

1-Muri 2012 mu kwezi k’Ukwakira yankubise yitwaje ko naguze inyanya nyinshi.

2-Muri 2013 mu kwezi kwa Kanama nabwo yankubise umugozi wa machine.

3-Muri 2014 mu kwezi kwa Gashyantare yanteye umutwe mu jisho

4-tariki ya 17/04/2014 yankubise ntwite nkuriwe avugako namennye ubuki icyo gihe byabaye ngombwa ko imiryango ye n’iyanjye bihagera asaba imbabazi.Icyo gihe twari dutuye ku Gisozi i Kigali.

7-Muri 2017 kwezi kwa gatanu yankubise avugako ngo barumuna be nabimye amazi yo koga.

8-Yankubise mu kwezi kwa 06/2017 ankomeretsa mu maso nakirwa n’abaganga b’ikigo cya ISANGE ONE STOP CENTER bakorera Kacyiru

9-12/2017 yarankubise ndamuhunga njya kwa mukuru wanjye utuye mu murenge wa Muhoza muri quartier yitwa Yaounde ankurikirayo ahageze yurira igipangu cyaho agwamo imbere avugako agomba kunyica turatabaza abashinzwe irondo n’ubuyobozi bw’umudugudu nibo badutabaye ndetse n’umugabo ukora mu karere ka Musanze DAF w’Akarere witwa Segahutu Evergiste yari atuye hafi. Icyo gihe yasize anasenye igipangu cyaho yuririye ndetse yashakaga no kumena inzugi n’amadirishya byo muri urwo rugo.

10-Mu kwezi kwa 12/2018 yashatse ku ntera icyuma anyice ndamucika ndirukanka arambura.

11-Ku itariki ya 14/02/2019 yankubise ari mu gitondo ndimo noza abana avugako ngo ntakoropye douche nirukanka nsa nkaho nambaye ubusa umwe mu baturanyi antiza igitenge cyo kwambara.Icyo gihe umushoferi witwa Dukuzumuremyi Ezechiel wamutwaraga niwe wankijije mbasha kumucika. Kuri uwo munsi yafashe telefone yanjye arayizimya afunga inzu yose ahamagara murumunawe aramubwira ngo sinkandagire no mu mbuga. Icyo gihe n’umukuru w’umudugudu yarahageze bibangombwa ko njya kuri polisi bamutegeka kumpa imfunguzo nkajya mu rugo no kubwira uwo murumuna we agataha akava mu rugo.

Tariki 29 Kanama 2019, Kamariza avuga ko yakubiswe akanapfurwa n’umusatsi, byabaye imbarutso yo gukurikirana umugabo we Ndabereye.

Yongeraho ati “Nyakubahwa mubyeyi ubundi nta byumweru 2 byashiraga atankubise. Yashatse kunyica kenshi sinapfa. Abana batatu bavukiye banakurira mu ihohoterwa, umukuru afite imyaka 7. Yambuzaga no kujya ku kazi, akamfungirana, akanyaka telefone ngo ntatabaza.”

Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubutabera n’ubushinjacyaha bukuru zamuhumurije zimubwira ko iki kibazo ziri kugikurikirana.

Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston yagize ati “Madame Kamaliza, Watanze amakuru, waraburanye. Ubutabera burahari, ubwizere. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo ariryo ryose, twiyemeje kurirwanya tukarirandura. Uyu mwaka ingufu zizikuba kenshi. Dufatanyije nta kabuza tuzabigeraho.”

Ubushinjacyaha bukuru bwo bwamusubije buti “Mwaramutse?
Ntugire impungenge iki kibazo Ubushinjacyaha Bukuru burakizi kandi burimo kugikurikiranira hafi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yamwijeje ko umutekano we urinzwe kandi ko urubanza rwe ruzabera ahari abantu benshi.

Ati “Turakumenyesha ko Polisi y’u Rwanda irimo gukurikirana ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi kuri Parquet General] rwimuriwe 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”

Ndabereye ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa tariki 10 Nzeri 2019 yasabaga ko yafungurwa akaburana ari hanze. Ubushinjacyaha bwavuze ko umugore we wamushinjaga kumukubita no kumuhoza ku nkeke yatangiye kumukubita mu 2014.

Ndabereye yemeraga ko yamukubise bitewe no kudakora isuku mu nzu.

Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 nyuma ajuririra icyo cyemezo avuga ko arekuwe yakwicumbikira atahita asubira mu rugo.

Inkuru bifitanye isano: Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze ukurikiranyweho guhohotera umugore we azafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ntakirutimana Deus