Umubyeyi w’abana 8 yinjiye muri 2020 amwenyura nyuma yo gutura agahinda ke Prof Shyaka (Inkuru na Videwo)

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo mu karere ka Musanze bufatanyije n’ubwa polisi bwakemuye ikibazo umuturage yari yagejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu cy’imitungo cy’uko umugabo yamuvanye mu mitungo yose bari barashakanye yagombye kwifashisha arera abana 8 babyaranye, yavugaga ko batakiga ndetse babura n’ibibatunga.

Ubwo Prof Shyaka Anastase yasuraga akarere ka Musanze ahitwa mu Gitinda mu murenge wa Cyuve, uyu mugore yamugejejeho iki kibazo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019.

Icyo gihe Prof Shyaka yijeje ko iki kibazo gikemuka, asaba polisi kugikemura.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yahaye umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru inshingano zo kugikemura mu minsi mike ishoboka.

Amakuru The Source Post ikesha abayobozi b’inzego z’ibanze na polisi ni uko iki kibazo cyamaze gukemuka akaba yahawe inzu ze n’imirima.

Ubutumwa buvuga uko byakemutse bugira buti “Uyu munsi kuwa 30/12/2019 kuva saa 12h00 (umuyobozi wa polisi mu karere) DPC w’Akarere ka Musanze Bwana RWEGERANYA Gaspard ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Madame UWABERA Alice, bagiye mu Murenge wa Cyuve Akagari ka Cyanya mu Mudugudu wa Ruhehe gukemura ikibazo cyatanzwe na Manirere Claudine ejo hashize kuwa 29/12/2019 mu nama y’abaturage yabereye mu Murenge wa Cyuve(mu Gitinda) ikayoborwa na Nyakubahwa Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase kijyanye nuko umugabo we Niringiyimana Jean Bosco yamunyaze imitungo ye bashakanye akayiha inshoreke ye yitwa Nyirahabimana Anne Marie.

Twahageze dusanga ibyo Manirere (umugore w’isezerano) avuga ari byo koko umugabo we Niringiyimana Jean Bosco afatanyije n’inshoreke baramwambuye uburenganzira ku mitungo ye n’umugabo we ariyo : Imiryango 3 y’ ubucuruzi iri kuri centre yitwa ku Mudugudu, umuryango w’inzu y’ubucuruzi n’igikoni biri muri centre yitwa ku Kanyereza byose biri mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Cyuve, amazu 2 yo guturamo ari mu Murenge wa Gahunga mu Kagari ka Gisizi.

Imiryango yose y’inzu y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Cyuve twasize tuyihesheje Manirere Claudine n’ibintu bye byari biyirimo(ibidomoro byo kwengeramo umusururu). Amazu yari atuyemo inshoreke ari mu Murenge wa Gahunga nayo DPC afatanije n’Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga yayahesheje Manirere Claudine gusa ibintu byari mu nzu by’iyo nshoreke Nyirahabimana kubera ko byari byinshi Kandi atiteguye Aho kubishyira yemerewe kuzabikuramo ejo mu gitondo saa moya ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahunga.

Amasambu ari mu Murenge wa Gahunga nayo yasubijwe Manirere Claudine. Iyo mitungo yose yayisubijwe kugirango imufashe kurera abana 8 yabyaranye n’umugabo we Niringiyimana.

Niringiyimana yihanangirijwe kuzongera gusahura umutungo w’urugo awushyira inshoreke ndetse anagirwa inama yo kwisubiraho akareka inshoreke agasubira mu rugo rwe agafatanya n’umugore we kurera abana babyaranye.

Reba videwo igaragaza uko DIGP Namuhoranye Felix yakemuriye ikibazo mu ruhame https://youtu.be/v-QVlMd9ysc

Ntakirutimana Deus