Ubushinjacyaha bwasabiye Neretse igifungo cy’imyaka 30

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwasabiye Neretse Fabien igifungo cy’imyaka 30, abamwunganira bamusabira 15 ariko yose atayimara muri gereza.

Neretse yahamijwe icyaha cya jenoside n’iby’intambara nyuma ya’amasaha asaga 50 abagize inteko yamuburanishaga biherereye bareba niba ibimenyetso bafite n’ubuhamya bwatanzwe byerekana ko yakoze jenoside cyangwa atayikoze.

Iki gihano ubushinjacyaha bumusabiye buhereye ku bandi bakatiwe hatarimo Jenoside nka Higaniro, Alfred Musema wa Gisovu na Omar Serushago.

Ku ruhande rw’abamwunganira bamusabiye ighano cy’imyaka 15. Bavuga ko atigeze akwepa ubutabera, ni nayo mpamvu yaburanaga adafunze, yitabye iburanisha iminsi yose. Ngo ibi ni ibyerekana ko ari umuntu w’inyangamugayo.

Ku ruhande rw’abamwunganira rwakomeje rugira ruti “Mushobora no kumuha liberation (kumufungura) nyuma yo gufungwa 2/3. Ku bwanjye yahanishwa igifungo cy’imyaka 15 gusa,
Kuko imanza enye zabanje hano, Soeur Mukabutera mu 2001, yayoboraga ikigo cy’ababikira hagwamo abantu 7000, yazanye na lisansi ariko yakatiwe imyaka 12. Kuko jenoside itarimo, kandi urubanza rwabaye mu 2001, jenoside imaze imyaka 7 ibaye.
Lugio, muri TPIR yakatiwe 12 ku kuba yarakanguriye abantu ubwicanyi akoresheje radio RTLM
Padiri Seromba Athanase, ntiyigeze yemera icyaha ariko yakatiwe 15.”

Ubushinjacyaha bwazanye izindi ngero z’abantu bakatiwe ibihano bikomeye birimo icya burundu cyahawe Kambanda Jean wari minisitiri w’intebe muri guverinoma y’abatabazi.

Urukiko ruratangaza igihano Neretse akatirwa uyu munsi.

Ntakirutimana Deus