Neretse ashobora guhabwa igihano nk’icyahawe Pascal Simbikangwa

Umunyarwanda Neretse Fabien uri kuburanira mu Bubiligi ashobora guhabwa igihano gisigiye n’icya Pascal Simbikangwa na we wahamijwe ibyaha nk’ibya Neretse.

Uyu Simbikangwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 muri 2014 n’urukiko rwo mu Bufaransa ariko aza kujuririra iki gihano nubwo ntacyo byatanze.

Bose bahamwe n’icyaha cya jenoside n’iby’intambara. Usanga inkiko zo mu Burayi zikunze gutanga igihano cy’imyaka 25 ku muntu uhamwa n’ibyo byaha wari gukatirwa igihano cya burundu iyo aba aburanira mu Rwanda, kuko aba yahamwe n’icyaha cya jenoside kandi atorohereje ubutabera ngo agaragaza ukwihana.

Igihano cy’imyaka 25 cyahawe Simbikangwa mu gihe abahoze ari abayobozi ba Kabarondo Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa, bahamijwe icyaha cya jenoside.

Igihano kiramenyekana

Kuri uyu wa gatanu ,nibwo hamenyekana igihano urukiko rwa ruhanisha Neretse Fabien wamaze guhamywa ibyaha bibiri bikomeye; icya jenoside n’iby’intambara.

Ni urubanza rwatangiye tariki 4 Ugushyingo 2019, abatangabuhamya bo mu Rwanda no mu mahanga bahurira i Bruxelles, bamwe bashinjura abandi bashinja Neretse wavugiye ijambo rya nyuma muri uru rukiko, imbere y’inteko imuburanisha ko ari umwere kandi azahora ari we.

Ni urubanza rwatwaye imbaraga zidasanzwe abaruburanishaga bagiye kwiherera bakamara amasaha arenze 50 batanga umwanzuro kuri uru rubanza, mu ijoro ryakeye bakaba ari bwo bamuhamije ibi byaha.

Ni intambwe itewe n’iki gihugu kiburanishije kandi kigahamya umuntu wa mbere icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, dore ko kuva muri Gicurasi 2019 ari bwo u Bubiligi bweemeje mu mategeko yabwo itegeko rihana abapfobya ndetse bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus