Urubanza rwa Neretse ni ugutsinda umuco wo kudahana n’uw’urwango-CNLG

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) yakiranye yombi icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Neretse Fabien ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu

Uru rukiko rwamuhamije ibi byaha rwemeza ko yabikoreye aho yari atuye ni ukuvuga i Mataba muri Gakenke n’i Nyamirambo muri Nyarugenge. Yabikoze hagati y’itariki 6 Mata 1994 n’iya 14 Nyakanga 1994.

Urubanza rwa Neretse nirwo rwa mbere rwa jenoside yakorewe abatutsi ruburanishijwe muri iki gihugu nyuma yuko gishyize mu mategeko yacyo ingingo ihana ibyaha bya jenoside. Iyi komisiyo isanga ari ugutsindwa kw’abahakana n’abapfobya jenoside ndetse no guha agaciro n’icyubahiro abazize jenoside.

Mu itangazo Cnlg yashyize ahabona ikomeza ivuga ko uru rubanza rugaragaza ubushake bwo kurwanya umuco wo kudahana.

Iti ” Urubanza rwa Neretse ni intsinzi ku muco wo kudahana ndetse n’uw’urwango.”

Iyi komisiyo ishimira abagize uruhare ngo ubu butabera butangwe barimo abacamanza, urukiko, abatangabuhamya, abavoka ndetse n’imiryango irengera inyungu z’abagizweho ingaruka na jenoside.

Uru rubanza kandi ngo rurerekana ko abakekwaho jenoside nta buhungiro n’ubwihisho bafite kuko jenoside ari icyaha kidasaza, bityo abakekwa bose bakaba bakwiye gufatwa bakaburanishwa.

Biteganyijwe ko Neretse aza gukatirwa uyu munsi hagendewe ku byaha yemejwe. Ni nyuma yuko abacamanza bagize inteko iburanisha bari bamaze iminsi irenga ibiri(amasaha asaga 50) biherereye ngo barebe niba Neretse yarakoze ibyaha bya jenoside cyangwa ataragikoze.

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa tariki 4 Ugushyingo 2019 ruri gukurikiranwa i Bruxelles n’abanyamakuru b’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press).

Ntakirutimana Deus