Boniface Twagirimana “watorotse”, mu bakatiwe igihano kinini mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi

Urukiko ruburanisha ibyaha ndengamipaka n’iby’iterabwoba rukorera mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 23 Mutarama 2020, rwasomye urubanza rw’abantu 11 barimo abo mu ishyaka FDU Inkingi, Visi Perezida w’iri shyaka akatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Aba barimo umugore umwe baregwa ibyaha by’ubugambanyi no kurema umutwe w’igisirikare utemewe na Leta biganjemo abo mu ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi).

Bamwe mu baregwa bakatiwe gufungwa mu gihe bamwe muri bo bagizwe abere urukiko rumaze gusuzuma ibyo baregwa.

Ni ibihano bigabanyije mu byiciro:Uwari Visi-Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana na Evode Mbarushimana bakatiwe gufungwa imyaka 10.Twagirimana yakatiwe adahari kuko Urwego rw’igihugu rushinzwe gereza mu Rwanda (RCS) rwatangaje ko yatorotse. Kugeza ubu nta we uzi irengero rye. Ku bijyanye n’itoroka rye, umuryango we n’ishyaka FDU Inkingi bavuga ko yaburiwe irengero.

Urukiko rwakatiye abagabo babiri; Gratien Nsabiyaremye na Twagirayezu Fabien gufungwa imyaka 12. Aba bagabo urukiko ruvuga ko bahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’amategeko n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Abitwa Ufitamahoro na Papias Ndayishimiye bahamwe no kwemera ku bushake kujya mu ngabo zitemewe n’igihugu, aho bakatiwe gufungwa imyaka irindwi.

Hakatiwe kandi uwitwa Athanasie Kanyarukiko wahamwe n’icyaha cy’ubugome, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana. Uyu yahise afungurwa kuko yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kandi yari amaze imyaka ibiri afunzwe.

Urukiko kandi rwagize abere Nkiko Erneste, Theophile Ntirutwa, Venant Abayisenga na Leonille Gasengayire. Rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byagaragajwe n’ubushinjacyaha bibahamya ibyo bari bakurikiranweho.

Abakatiwe gufungwa bakomereje muri gereza, impande zombi zisabwa kujurira igihe zaba zitanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko mu minsi itarenze 30.

Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bagiye bafatirwa mu bice birimo Kigali, Nyagatare na Rusizi. Bafashwe hifashishijwe kumviriza telefoni zabo, aho ngo babaga bari mu migambi yo gushaka abo binjiza mu mutwe witwara gisirikare uri muri Congo-Kinshasa.

Mu mizo ya mbere, bavuze ko bagiye bafatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Baranzwe no guhakana ibyaha baregwa, bavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Bakatiwe mu gihe uwari umuyobozi wa FDU-Inkingi, Ingabire Victoire yeguye agashinga irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi. Muri iki gihe ishyaka ryabo rikaba rifite ubuyobozi hanze y’u Rwanda.

Src:Bwiza