Neretse uherutse guhamwa na jenoside yaciwe indishyi za miliyoni 317 Frw

Urukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi (cour d’assises de Bruxelles) rwategetse ko Neretse Fabien ruherutse guhamya ibyaha bya jenoside yishyura amayero ibihumbi 317.

Uru rukiko rwasomye uyu mwanzuro kuwa kane tariki 30 Mutarama 2020 nkuko thesourcepost.com ibikesha ikinyamakuru la Libre Beligique gikorera mu Bubiligi.

Aya mafaranga ni indishyi izahabwa imiryango 10 yaziregeye mu rubanza Neretse yaregwagamo uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwarangiye mu Kuboza 2019 ahamwe n’iki cyaha n’iby’intambara yakoze mu 1994, agakatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Mu rubanza abnatu 18 bibumbuye mu baharaniraga inyungu z’abarenganyijwe na Neretse nibo baregeye izi ndishyi.

Buri wese azajya yishyurwa hagati y’amayero ibihumbi 5 n”ibihumbi 37. Ni ukuvuga hagati ya miliyoni 5 na 37 mu mafaranga y’u Rwanda. Uru rukiko mu mibare yarwo rwabaze umubare w’abantu buri wese yabuze muri icyo gihe bigizwemo uruhare na Neretse, isano bafitanye, ugukomereka n’ibindi.

Neretse, umunyarwanda wabaga mu Bufaransa kuva mu 1997 yiyambaje urukiko rusesa imanza kuva yakatirwq imyaka 25 y’igifungo tariki 20 Ukuboza umwaka ushize.

Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko yahamijwe kugira uruhare mu bitero byaguyemo abatutsi i Mataba muri Gakenke n’i Nyamirambo muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ntakirutimana Deus