Gatsata: Umugore arakekwaho kwica umugabo we amusanze mu buriri

Umugore witwa Mukanyamibwa Epiphanie ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho kwica umugabo we Nkundumukiza Thomas.

Byabereyeaho uyu umuryango utuye mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Karuruma mu murenge wa Gatsata, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

N’ubwo urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rukiri gukora iperereza ngo hamenyekane iby’ubwo bwicanyi, amakuru atangwa n’abazi uwo muryango avuga ko warangwagamo umwuka mubi ushingiye ku gucana jnyuma.

Ubwo FLASH dukesha iyi nkuru yageraga muri urwo rugo rwa Thomas Nkundumukiza n’umugore we Mukanyamibwa Epiphanie Maman Virigil mu gitondo cy’uyu munsi yahasanze abiganjemo abagize umuryango n’abaturanyi basa n’abumiwe banatunguwe no kumva ibyabaye.

Media umukozi  muri urwo rugo uhamaze iminsi 5 na mugenzi we Irasoza Innocent nawe w’umukozi uhamaze amezi 2 bari muri urwo rugo barabara inkuru y’uko byagenze.

Media ati “Numvise Papa w’abana avuga ngo mwadukinguriye, mvuga ko ntazi aho urufunguzo ruri ubwo rero bandangira ko ruri mu cyumba. Twasanze Mama Virigil yajyanye Papa Virigil ku  gitanda ari kumuhungiza,  Kadogo nawe amufasha kumuhungiza,duhita tujya guhamagara abaturanyi, baraza basanga ngo yapfuye”

Irasoza Innocent nawe ati “Njye bankinguriye kuko nari ndi hanze bankinguriye nibwo namubonye nsanga yapfuye bari ku muhungiza.”

Ubuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace bwo buvuga ko  bwatunguwe  no kumva Mukanyamibwa Epiphanie unazwi ku izina rya Maman Virigil akekwaho kwica umugabo we nyamara urwo rugo rutari ku rutonde rw’ingo zirimo abakimbirane mu mudugudu wa Nyagasozi   nk’uko bisobanurwa n’ushinzwe amakuru muri Komite nyobozi y’uwo mudugudu.

Ati “Nta kibazo bajyaga bagira kuko ubundi mu ngo dufite zishobora kuba zigirana amakimbirane wenda kereka niba byabaga ari ibanga nta kindi kibazo twari tuzi bari basanzwe bafitanye”

Icyakora amakuru ava mu baturanyi yo asa n’aca amarenga ko hari umwuka mubi watutumbaga muri urwo rugo. Hari n’abavuga ko  Mukanyamibwa Epiphanie yari afite imyitwarire yo guca inyuma uwo bashakanye.

Hari umwe mu bakozi be wemereye itangazamakuru ryacu ko yamubonye inshuro zirenze imwe akorakorwa ku mubiri n’abandi bagabo aho yacuruzaga akabari, sibyo gusa kuko hari n’umugore mugenzi we nawe umushyira mu majwi ko yamutwariye umugabo akagerekaho no kumubita.

Uwo mugore ati “Yaje gucudika n’umugabo wanjye ngiye kumureba yo baramfatanya barankubita uriya mugore araniga anankubita ibikweto mu mutwe nivurije kuri Polisi Kacyiru…iyo wazaga ufite ifaranga ntabwo yagusubizaga inyuma imbere mu nzu acururizamo inzoga agira matola nto niho bamusambanyirizaga.”

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Marie Michele UMUHOZA yemereye itangazamakuru rya Flash ko Mukanyamibwa Epiphanie yamaze gutabwa muri yombi n’urwego avugira kandi ko iperereza rigikomeza kugira ngo iby’inshi kuri ubwo bwicanyi bimenyekane.

Ati “Yafashwe n’urwego rw’ubugenzacyaha, iperereza ryatangiye kandi rikorwa mu ibanga” 

Mukanyamibwa Epiphanie n’umugabo we bivugwa ko yishe bafitanye abana babiri umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 17 n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka12.

Muri metero nke cyane uvuye muri urwo rugo hari umugore n’umugabo nabo bari barwanye mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri kandi ko umugabo yari yahigiye kwica umugore we.

Ntakirutimana Deus