Ukuri ku makamyo ya gisirikare 300 yagaragaye anyura mu mujyi wa Kinshasa
Imodoka z’amakamyo za gisirikare ku wa mbere zagaragaye zinyura mu murwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ariko ntabwo kwari ukugaragaza imbaraga za gisirikare z’iki gihugu nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC, Ahubwo izo modoka ni imfashanyo igisirikare cy’iki gihugu cyageneye akanama k’amatora, mu gihe hitegurwa amatora ya perezida yo ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.
Akanama k’amatora ka Kongo katangaje ko amakamyo yose hamwe kakiriye nk’inkunga ari amakamyo 300.
Kongeyeho ko kanahawe indege 10 nini n’indege 10 nto za kajugujugu.
Katangaje ko byose bizifashishwa mu kugeza ibikoresho by’amatora, nk’imashini z’ikoranabuhanga zo gutoresha n’ubwiherero bwo gutoreramo, mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu cyumweru gishize, abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakoze imyigaragambyo i Kinshasa.
Basabaga ko hakoreshwa uburyo busanzwe bw’impapuro z’itora aho gukoresha imashini zo gutoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Amatora ya perezida ateganyijwe mu Kuboza 2018, ni ayo gusimbuza Perezida Joseph Kabila, wakomeje kuguma ku butegetsi mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma yaho manda ye ya kabiri, ari na yo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga – yakagombye kuba yararangiye mu mwaka wa 2016.
Kabila yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma y’iyicwa rya se Laurent-Désiré Kabila wari Perezida wa Congo.
Ntakirutimana Deus