U Rwanda rwikingiye inzira zatuma ruterwa na Ebola ariko ruriteguye bihagije

U Rwanda rutangaza ko rukora ibishoboka mu kwikingira icyorezo cya Ebola kivugwa mu karere, ni mu gihe ngo rutewe nabwo rwahangana n’iki kibazo.

Ahitwa i Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu  birometero bitageze kuri 20 ugana mu Mujyi wa Goma, hari abahatuye banduye indwara ya Ebola.

Umunyamakuru wa The Source Post wageze ku mupaka wa Cyanika ku wa Mbere tariko ya 29 Ukwakira 2018, yiboneye abaganga b’u Rwanda basuzuma abava muri Uganda ko ntawaba yinjiranye iki cyorezo mu Rwanda. Uko yabibonye ni uko nta muntu n’umwe winjira ku mupaka adasuzumwe. Ni uburyo bwifashisha akuma uwo muganga atunga ku gahanga k’usuzumwa.

Ibi kandi bikorwa ku mipaka yose ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ ubuvuzi muri Minisiteri y’ ubuzima Dr Zuber Muvunyi avuga ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kwirinda iki cyorezo kuko aho kigeze gisya kitanzitse iyo kitarwanyijwe uko bikwiye.

Avuga ko ako kuma gasuzuma umuriro umuntu afite, kuko ari bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe n’icyo cyorezo. Ibi bikorwa kandi no ku kibuga cy’indege, ahari icyuma gipima abantu nka 50 icyarimwe.

Uretse ibyo abaganga bo mu bitaro bya Kanombe n’ibya Rugerero bamaze iminsi berekanye uburyo bahangana n’icyo cyorezo mu gihe cyatera u Rwanda. Uburyo bakoze imyitozo y’uko bahangana nacyo byanyuze minisiteri y’ubuzima.

Uretse ibi Muvunyi avuga ko bateguye abashobora guhangana n’icyo cyorezo. Barimo abagize inzego z’umutekano, abatabazi nka Croix Rouge, abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze . Bashyizeho kandi ibigo byafasha ababa bahuye n’icyo cyorezo mu bice bitandukanye harimo Rugerero, Nyarushishi na Kigali. Hari kandi ikigo gishinzwe iby’ubutabazi mu buzima (public health emmergency center).

Ati “Dufite ubushobozi bwo kwipimira ebola. Ebola iramutse ije twiteguye guhangana nayo, ikibazo kigakemuka.”

Ibirenze ibyo ariko u Rwanda rwagize ubushobozi bwo kwipimira ebola bitabaye ngombwa ko rwitabaza ibindi bihugu, dore ko mbere rwitabazaga Uganda.

Ufashwe n’indwara ya Ebola atangira ava amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Arangwa kandi no kugira umuriro mwinshi, gucika intege n’ibindi bimuhitana mu gihe gito iyo atitaweho. Uyirwaye kandi ayanduza buri wese umukozeho cyangwa wahuye n’amatembabuzi ye.

Iki cyorezo nta muntu kirafata mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus