Ibintu bigiye kongera bibe uburyohe i Huye
Huye iherereye mu ntara y’Amajyepfo ahazwi nk’igicumbi cy’uburezi bitewe n’amashuri menshi ahari ugereranyije n’ahandi mu Rwanda.
Abahatuye bafite icyizerr ko izongera kuba umujyi ukomeye nk’uko byahoze mbere. Umwe mu bamotari bamotari ati ” Ibintu bigiye kongera bibe uburyohe i Huye ni ukuri. Ndateganya gukorera amafaranga menshi nzaheraho niteza imbere.”
Ishingwa rya Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda-UR) ryabaye nk’irikoma mu nkokora ahari hazwi nk’igicumbi cy’intiti; Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari ifatiye runini abatuye Huye.
Abanyeshuri bahigaga bagera ku bihumbi 12 bagiye bajyanwa ahandi hasigara bake, bamwe bavuga ko byabihije umujyi wa Huye.
Aba banyeshuri bakodeshaga inzu z’abanyahuye, bakabahahira. Ariko aho bagiye bajyanwa mu yandi mashami ya kaminuza y’u Rwanda arimo nk’iyahoze ari KIST, SFB, ISAE Busogo n’ayandi bamwe bavuga ko ubuzima kuri bamwe bwabaye nk’ubuhagarara.
Umwe mu bamotari waganiriye na The Source Post ati ” Reka twebwe tuvuga ko iyi kaminuza yapfuye, guhera igihe bimuriraga abanyeshuri bahigaga iyo za Kigali.”
Abatuye Huye ngo babonye ko ibintu atari imikino(aho bavuga ko batakarije icyizere cyo kubona uyu mujyi wabo wongera gutera imbere), ubwo babonaga amafoto agaragaza umugabo asiba amagambo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hakandikwa Kaminuza y’u Rwanda. Irangi ryari rihasize ry’icyatsi rigasimburwa n’iry’ubururu.
Wa mumotari ati ” Gufata kaminuza nk’iyi ukayita koleji koko! Reka n’ubumenyi bw’abaharangiza turabukemanga. Mbere twaterwaga ishema no kumva duturiye kaminuza isa n’iruta izindi mu Rwanda. Abaharangije nabo wabonaga ari intiti. Numvise ko bahoherezaga n’abarushije abandi ubwenge….”
Icyuho cy’abanyeshuri cyateye n’icy’ibikorwa remezo muri uyu mujyi, abubakaga bishingikirije abakiliya bazakururwa n’ubwinshi bw’abagana i Huye batangiye kugenda biguru ntege mu kuhashyira ibikorwa.
Icyagaragaye bwa mbere ni ihagarikwa ry’inzu z’ahitwa mu Cyarabu zakodeshwaga n’abo banyeshuri, nyuma zaje gufungwa ngo ba nyirazo bahubake izijyanye n’icyerekezo cy’uyu mujyi, bikarangira inyinshi muri zo zitubatswe.
Agatwenge karakomangira abatuye Huye
“Narabyumvuse iyi kaminuza igiye kongera izuke”. Ni imvugo wa wa mumotari wavuze ko yabonaga iyi kaminuza yarapfuye.
Yumvise amakuru y’uko abanyeshuri bagiye kuba benshi bakenda kungana nk’abahigaga mbere. Kuri we ngo ni amakuru meza; ubuzima bwa bamwe bugiye kongera bumererwe neza. Aha avuga abafite inzu zikodeshwa, abacuruzi n’abandi.
Avuga ko inyubako leta yahashyize zimwe muri zo zari zarabaye mu gihugu, zigiye kongera gukoreshwa ntiziyihombere nk’uko yabibonaga. Aha akomoza ku mashuri, amacumbi y’imiturirwa yubatswe muri iyi kaminuza, ndetse n’amacumbi y’abarimu ari ku Itaba.
Biteguye umunsi wo gutanga impamyabumenyi
Mu kigare cy’abamotari bagera ku 10, mu kiganiro cyabo na The Source Post bahamya ko bagiye kongera kubona ubuzima.
Na bo kimwe n’abakoraga ibindi hari abahombejwe no kugabanuka kw’abanyeshuri i Huye, bimukira mu yindi mijyi.
Umunsi wabo ngo warangwaga no gutwara aba banyeshuri, abaje kubareba n’abakurikiye ibikorwa byabo, konseri, ibitaramo, ibihangano…..nyamara ngo aho bagabanukiye nabo byabagizeho izo ngaruka.
Umwe muri bo ati ” Urabizi iyo hajyaga kuba Graduation sha! Amafaranga make nashoboraga gukorera ni ibihumbi 20 ku munsi, ariko ubu gucyura na 5 ni hamana.”
Ibi abihurizaho na bagenzi be bari kumwe bavuga ko kwimura aba banyeshuri byabahombeje.
N’ubwo bimeze gutyo ariko amaso yabo bayahanze ku ya 2 Ugushyingo aho abarangije bose muri kaminuza y’u Rwanda bazitabira ibirori byo gutanga impamyabumenyi (Graduation) bizabera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Aha niho bakeka ko bazongera gukorera amafaranga nk’ayo baheruka mu myaka 4 ishize.
Guhera mu 2014 ibirori by’abarangije muri kaminuza y’u Rwanda byatangiye kujya bibera i Kigali.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhuriza amashuri makuru na za kaminuza bya leta mu cyo yise kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo guhuza imbaraga no kuyongerera ubushobozi.
Ntakirutimana Deus