Kigali: Umushoferi yangije ibikoresho by’umugenzi ababibonye barakomera biba iby’ubusa

Umushoferi wari utwaye bisi ya sosiyete Royal Express Ltd yangije ibikoresho by’umugenzi avuga ko wanze kumwishyura birangira asabwe kubyishyura.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018. Byatangiriye i Nyabugogo muri gare aho uyu mushoferi yishyuzaga uyu mugenzi televiziyo zigezweho( flat TV) yari afite mu ntoki amafaranga y’u Rwanda 500.

Uyu mugenzi wari mu bageze mu modoka bwa mbere yicaye, abwira uyu mushoferi ko iyi televiziyo atari umutwaro yakwishyurira, kuko ngo nta biro 10 ifite, ndetse nta n’uwo ibangamiye, dore ko yari ayiteruye aho yari yicaye.

Babanje kutumvikana abagenzi barabagoboka

Icyo gihe abagenzi bakomereye uwo mushoferi bamubwira ko ibyo akora atari byo; ko televiziyo umugenzi atwaye mu ntoki atari umuzigo wakwishyura amafaranga.

Umwe mu bagenzi yahise abwira abari muri iyo modoka ko kugenda mu y’uwo mushoferi bisaba kwihangana kuko ngo n’icyo abandi batabonamo umuzigo we akiwubonamo.

Abagenzi babaye nk’abacubya uwo mushoferi ajya kubatwara. Bageze i Nyanza ya Kicukiro [aho bagombaga kuvira mu modoka], shoferi yasohotse yihuta afata ibikoresho bya wa mugenzi.

Nibwo abantu bahururaga muri iyi gare ndetse barimo n’abayobozi bo hasi b’iyi sosiyete Royal Express. Basabye uyu mushoferi kurekurw umugenzi ariko biba iby’ubusa. Abagenzi bari aho bagashaka kwishyurira uyu mugenzi ariko abandi bakababwira ko kwaba ari ugushyigikira umuco bitaga mubi wo kwishyuza n’ibitari umutwaro.

Umwe ati ” Wiyatanga, uwo mushoferi mwihorere. Uwo ntabwo ari umutwaro wakwishyura mu modoka. Hari ibintu bigize bitari byiza. Batumye ababyeyi batakijya i Kigali gusura abana babo kuko umukecuru aravana agatwaro k’ibiro 10 mu Bugesera agiye gusura umwana we i Kigali, agacibwa amafaranga aruta ayo yiyishyuriye kubera ako gatwaro.”

Uku guhangana kwarakomeje kugeza shoferi afashe antene ya televiziyo uwo mugenzi yari afite ari kuyimushikuza arayivuna. Byatumye umugenzi afata shoferi mu mukaba w’ipantalo ngo atamucika atamwishyuye antene yangije.

Shoferi yahise amubwira ko agomba kumwishyura amafaranga 500 y’iyo televiziyo na we akamwishyura antene ye yangije.

Ati ” Ishyura amafaranga ugomba kunyishyura y’uwo mutwaro, nanjye nkwishyure antene yawe, ariko nkwereke ko nanga agasuzuguro.”

Umugenzi yahise avana mu mufuka inoti shoferi ayivunga agamije kuvanaho 500 yita ay’umutwaro [televiziyo] bagana ahari butike zicuruza antene ngo ayimwishyure.

Iyi antene igura amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 9 n’icumi.

Bamwe mu bagenzi bavuga ko uyu mushoferi bamumenyereye ngo akora ibyo ashaka mu muhanda. Hari abamukomangira akababwira ko abasiga aho ashaka, atitaye ku byapa basigaraho. Ku ruhande rw’abashoferi bavuga ko bamubonaho imyitwarire ikwiye gukosoka.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

Ikibazo cy’imitwaro mu Mujyi wa Kigali gihangayikishije bamwe mu bagenzi bavuga ko bakunze kwishyuzwa n’ibitari imitwaro. Abashoferi bababwira ko bibujijwe gutwarana abantu n’imizigo cyangwa imitwaro, rimwe bagasabwa kwiyishyurira bakishyurira n’iyo mitwaro.

Ntakirutimana Deus