Uko Perezida Kagame yabanje gushidikanya kuri kandidatire ya Mushikiwabo muri Francophonie

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko yabanje gushidikanya kuri kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu kwiyamamariza umwanya w’umunyamabanga mukuru w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie -OIF).

Igitekerezo nyirizina cyo guhitamo Mushikiwabo ngo ahatanire kuyobora uyu muryango, si Perezida Kagame cyangwa u Rwanda byafashe iya mbere ngo bagitange.

Ubwo habaga ibirori byo kwishimira intsinzi ya Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora uyu muryango hagati mu Kwakira 2018, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yavuze uko yabanje gushidikanya ku itoranywa rya Mushikiwabo.

Ubwo bamubwiraga ko hari abifuje ko  Mushikiwabo yaba umukandida ku mwanya w’ Umunyamabanga mukuru wa Francophonie ngo Perezida Kagame hari uburyo atabyumvagamo.

Ati ” Bamaze kumbwira ngo wamuduha tukamugira umukandida..  akaba yatubera umukandida kuko afite amahirwe. Mu by’ukuri bigitangira sinabyumvaga, sinumvaga n ‘impamvu, sinumvaga uko bije, ntangira gushakisha ikibiteye numva ko atari kibi….. nkavuga ngo ni ngombwa gufata uwari minisitiri wacu wadukoreraga akazi neza ngo ajye ahandi… mbese binyuze mu matora ntibigende neza ubwo twaba twishyize mu biki?”

Icyo gihe ngo yarabanje abibwira Mushikiwabo ko hari ababona yavamo umukandida mwiza wa Francophonie, amubaza uko abyumva. Mushikiwabo yahise amusubiza ko bimutunguye; ko ntaho yahurira nabyo, ariko amuha igihe cyo kubanza akabitekerezaho.

Icyo gihe yari afite impungenge zo gutanga uwo mukandida akaba yatsindwa amatora.

Icyo gihe Perezida Kagame yaragiye abiganira n’Umuyobozi wa Afurika Yunze ubumwe, Bwana Moussa Faki Mahamat na we asanga byamugezeho.

Ikiganiro ngo bagiranye cyatumye Perezida Kagame yumva impamvu yo guhitamo Mushikiwabo, ariko ategereza ko nyir’ubwite yabyiyemerera.

Zimwe mu nyungu yasanze zirimo ari ukongera imbaraga mu mibanire y’ibihugu bya Afurika bivuga igifaransa (biri muri Francophonie uko ari 28) ndetse n’ibyo hirya no hino ku Isi bivuga urwo rurimi birimo n’u Bufaransa.

Ibyo byatumye Perezida Kagame yemera gutanga Mushikiwabo ngo abe yahatanira uwo mwanya. Yatekereza ko nawutsindira bizaba ari byiza, ariko ko atanawutsindiye yazakomeza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga umwanya amazeho hafi imyaka 10.

Ati “kwemera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida: Naravugaga nti ‘natsinda akaba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, tuzishima twese, kandi natanatsinda, tuzishimira kongera kumwakira muri twe. Icyo nicyo cyatumye gufata umwanzuro bitworohera.”

Perezida Kagame yishimira ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika basezeraniye Mushikiwabo ko bazamutora kandi bakamutora ndetse n’abo ku yindi migabane y’Isi.

Ati “Ntabwo nakwibagirwa gushimira bagenzi bajye abayobozi b’ibihugu bya Afurika biri muri Francophnie ndetse n’ibitarimo. Tumaze gukorana byinshi, baranyizera kandi nanjye ndabizera, ni nabyo byatumye iki gikorwa cyo gutora Louise gishoboka.”

Yongeraho ati ” Igihe cyose Abanyafurika twishyize hamwe, turatsinda. Nabonye ubufatanye mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, cyane cyane ibikoresha Igifaransa, bose bemeranya ko Louise ariwe mukandida ubikwiye, bakiyemeza kumushyigikira, kandi barabikoze.”

Amusezeranya ko azamushyigikira mu mirimo ye. Ati ” Louise, akazi niho katangira. Tuzagushyigira atari ukuberako uri Umunyarwanda gusa, ahubwo kuko uri umuyobozi ubikwiriye watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ‘La Francophonie’.”

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad (soma Cadi), ashima Perezida Kagame na Mushikiwabo.

Avuga ko intsinzi ya Mushikiwabo igaragaza imiyoborere myiza Perezida yagejeje ku Rwanda, icyerekezo cy’igihugu kitubatse gusa ibikorwa remezo, ahubwo cyanibanze no ku bagore n’abagabo ndetse n’urubyiruko, kinateza imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, Afurika ikaba itewe ishema n’u Rwanda.

Uyu mugabo wamenye Mushikiwabo mu myaka 8 ishize ubwo bari bafite inshingano zimwe mu bihugu byabo zo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko amubona nk’umusirikare ushoboye uzasohoza inshingano azatangira muri Mutarama 2019.

Mushikiwabo yashimye uburyo yashyigikiwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika kugeza atowe. Yizeza ko azakorana ubushake imirimo ashinzwe. Abari aho kandi yabatereye urwenya rw’uburyo amaze gutorwa n’abatazi Igifaransa bihatiye kukivuga, baba abayobozi bamushimiraga muri urwo rurimi, abatwara taxi voiture n’abatwara moto.

Mushikiwabo yatorewe uyu mwanya atsinze, Umunyacanada Jean Michaelle wari uwumazeho imyaka 4.

Kandidatire ye yabanje gushyigikirwa bwa mbere n’u Bufaransa butari bubanye nezw n’u Rwanda.

Ntakirutimana Deus