Uko Perezida Kagame byamusabye kuranga no kuvuga amavu n’amavuko ya Mushikiwabo mu rurimi rw’Igifaransa

Si kenshi Perezida Paul Kagame azumvikana avuga ururimi rw’Igifaransa. Mu bihe byashize yagaragaye ashimira mugenzi we Kaboré, inyandiko mbere yari yabanjirijwe n’ijambo yavuze mu mbwirwaruhame yo Kwibuka 20.

Umukuru w’u Rwanda yongeye kugaragara mu ruhame avuga uburyo yaranze Louise Mushikiwabo ngo atorerwe kuyobora umuryango uhuje ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Mu birori byabereye i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018 yerekanye uburyo byamusabye gukoresha igifaransa mu kwerekana ko Mushikiwabo ashoboye.

Akigera aho yavugiye ijambo yabasabye kumubwira ururimi yavugamo ijambo rye, maze abenshi bavuga Igifaransa.

Perezida Kagame yahise akoresha ijambo Mushikiwabo yari yabwiye abari aho ko iyo ushaka gusezera ku muntu muzongera kubonana ukoresha ijambo rigira riti “On est ensemble[Turi kumwe].”

Aha niho Perezida Kagame yahereye agira ati” None se n’icya ‘ On est ensemble murumva cyananira?,  Mushikiwabo a dit qu’on est ensemble.”

Ni ijambo ryashimishije abari bitabiriye ibi birori, ariko bahise babwirwa uburyo bitari byoroshye mu kuranga Mushikiwabo, byanabaye ngombwa ko Perezida Kagame ubundi umenyerewe kuvuga neza indimi zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswayire anifashisha Igifaransa (adakunze kuvuga).

Uretse ko mbere ya Francophonie Perezida Kagame yagaragaye yandika mu Gufaransa ashimira mugenzi we wari utorewe kuyobora Burukina Faso, Roch Marc Christian Kaboré. Abicishije mu nyandiko yashyize kuri twitter, igira iti “Merci mon frère Kaboré.”

Agaragaza ko byamusabye kuranga Mushikiwabo mu gifaransa, agira ati ” Turi i Erevan nta kuntu Louise yari gutsinda ngo anyuremo usibye abamushyigikiye twavugaga (abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bigize OIF). Louise ni njye wamuranze, kandi nagombaga kumuranga mu gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu gifaransa amaze gutorwa nshimita abamutoye mu gifaransa. Ubwo urabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure.”

Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo no gushimira abashyigikiye Mushikiwabo agatorerwa kuyobora uyu muryango mu Kwakira uyu mwaka.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabwiye abari aho ko abatazi igifaransa bafashwa, ariko ko Perezida Kagame we nta musemuzi akeneye.

Ati “Ndasaba abatavuga Igifaransa kwegera abakizi, ariko nizeye ko Perezida Kagame yazamuye cyane urwego rwe mu gifaransa. Ntakeneye ubusemuzi.”

Mu ijambo rye Mushikiwabo avuga ko amaze gutorwa ururimi rw’igifaransa rwavuzwe kakavaha. Abamushimiye ngo babikoraga mu Gifaransa. Ibi byabaye nk’ibyereka amahanga ko imvugo y’umwe mu bigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda wari wavuze ko amahanga atagomba gutora Mushikiwabo kuko ngo u Rwanda rwaciye ikoreshwa ry’uru rurimi mu gihugu( mu burezi) ihabanye n’ukuri.

Gukoresha uru rurimi byageze aho bizamo urwenya, maze ku rubuga rwa twitter, umwe agera aho yandika ati “dore na Clere Akamanzi ari kuvuga(kwandika) igifaransa.

Mushikiwabo avuga ko bitari byoroshye yakiriye igifaransa gikomeye cy’abo biganye i Kabuye mu mashuri abanza kugeza ku batwara Taxi voiture kwa Lando, n’abamotari bo ku Gisimenti.

Yifashishije indirimbo y’umuhanzi w’umugore wari umaze kwamamara ariko agahitamo kubwira abamukundaga ko akiri wa wundi, yavuze ko ari Mushiki (Mushikiwabo) wazamutse mu ntera ku buyobozi bwa Francophonie, ariko ko akiri wa wundi ataziremereza.

Yashimiye Perezida Kagame wamuhisemo kumugira Minisitiri nyuma akanamuherekeza muri uru rugendo rwamugejeje ku ntsinzi ashimira buri wese wayigizemo uruhare.

Inama ya 17 ya OIF yabereye i Erevan muri Arménie ku matariki ya 11-12 Ukwakira 2018, ni yo Mushikiwabo Louise wayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda kuva mu 2009 yatorewemo kuba Umunyamabanga wa OIF atsinze umunya-Canada, Michaëlle Jean utaranashyigikiwe n’igihugu cye.

Mushikiwabo azatangira imirimo ye muri Mutarama 2019. Ibiro bye biri i Paris mu Bufaransa. Yatorewe manda y’imyaka ine ishobora kwiyongeraho indi inshuro imwe biciye mu matora.

Uyu muryango agiye kuyobora OIF washinzwe mu 1970. Uhuza ibihugu 88 bivuga Igifaransa. Afurika ifitemo 29.

Ntakirutimana Deus