Padiri Nahimana n’abarwanya Leta y’u Rwanda nimureke politiki ya ‘Mwambwennye’!!!

Kuri Padiri Nahimana Thomas, ibintu umazemo iminsi uvuga ko ubuzwa kujya mu gihugu cyawe sibyo nta n’ubwo bikwiriye. Nta Munyarwanda wahagurutse atashye by’ukuri ngo abibuzwe. Na Ingabire Victoire n’ubwo yiteye ibibazo nyuma amaze kuhagera byatumye ashyikirizwa ubutabera ariko ntawamubujije kuhagera.

Kuri wowe Nahimana, nukomeza kujya mu mikino yo gushaka kujijisha ko hari abakubuza gutaha ushobora gusanga witaye mu bibazo birebire. Kubera ko ubuyobozi bw’u Rwanda budafite igihe cyo guhererekanya nawe amagambo, bituma uvuga wenyine ndetse abakumva bakaba bagirango koko wabujijwe gutaha.

Oya sibyo. Ibyo urimo ni politiki ya Mwambwennye!!! aribyo bishatse kuvuga POLITIKI YA MWAMBONYE !!!

Mwambwennye ni ijambo ryakoreshwaga n’umuntu wari ufite ubumuga bw’ubugufi (igikuri mu mvugo yahinduwe) yitwa Rwamugurusu, yacaga aho abantu bahinga, ibyatsi byamusumba, kugirango ababwire ko ahari, agaterera ijwi hejuru ati “mwambwennye !!! Noneho akabona no kuvuga ati mwaramutse. Abandi nabo bakiriza kuko yubahwaga nka buri Munyarwanda wese. Mwambwennye nibyo bishatse kuvuga ngo mwambonye!!!

Nawe rero urakora politiki noneho wasanga ari umutamenwa; ntaho wagaragarira uti “mwambwennye, dore njye ndataha bakambuza” kandi ubizi ko atari ukuri; ahubwo ari ikinyoma!!!

Opozisiyo yose mushatse mwahinduka

Icyo mbona mukwiriye kwemera ni uko, politiki yiyita iya opozisiyo (opposition) y’abari hanze, u Rwanda rwarayisize kure cyaneee.

U Rwanda ruri ku rwego rwo guhiganwa ku rwego rw’ Afurika no ku rwego rw’Isi yose. Kwibeshya ko uje gukora politiki ihiga iya RPF uba ushaka gusetsa imikara. Abahoze muri RPF nabo ibi barabizi neza.

Njye reka mbwire uku kuri opozisiyo yose maze bibafashe guhinduka no kuyoboka inzira nziza. Icyo nababwira mwese rero ni uko icyo u Rwanda rukeneye, abiyita opozisiyo ikorera hanze 99,9% ntacyo bafite. Ndabivuga nk’ubazi neza 100% buri wese ku giti cye. Ntabwo ari ukubamenya byo kwihitira ahubwo nagize igihe cyo kujanura (analyse) kuri buri muntu, ni muntu ki? ashoboye iki? abona Isi y’ubu ate, aziritswe na mateka ki n’ibindi…

Ibi ntabwo ari bya bindi byo kugaya umuntu ngo n’uko mutavuga rumwe. Oya. Murabizi ko njye nubaha cyane buri muntu uwo ariwe wese yaba mukuru cyangwa muto cyangwa twaba tuvuga rumwe cyangwa tutaruvuga.

Reka wenda tuve mu mibonere rusange tujye ku ngingo nkeya zibafasha kumva ko ibyo mwifitemo bidahuje n’icyo u Rwanda rukeneye.

U Rwanda rw’ubu icyo rukeneye cya mbere ni uguhanga udushya.
Ibyo MRND na MDR na opozisiyo y’ubu bafite bagenderaho byabaye imisazirwa igihugu cyarenzeeee keraaa.

Ishusho ya hafi yakwicira akajisho buri wese ni uko kera nkabize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) bose bateranye, u Rwanda rw’iki gihe rusohora ababakubye inshuro utabara mu mwaka umwe gusa. Uyu mwaka kaminuza y’u Rwanda yasohoye abasaga ibihumbi birindwi.Icyo bivuze buri wese aracyumva.

Ku bijyanye n’ubuyobozi, umuturage w’u Rwanda yahawe ubuyobozi mu ntoki ze ku buryo butitiza umuyobozi (gitifu n’abandi bamuyobora). Ibyo ntibyigeze bibaho kuva u Rwanda rwabaho. Iyo abaturage bahuriye muri njyanama zabo usanga birusha imbaraga umuminisitiri uhagaze imbere y’abadepite kuko abaturage bo bahaguruka bamuvanyeho nta mishinyiko.

Ibi ni ibintu nagize igihe cyo gucukumbura no kujora neza. Ni nayo mpamvu intebe y’umuyobozi runakaa ushatse wayita yigere uyimpe(mu gihe atakoze ibiri mu nyungu z’umuturage). Umuturage arajijutse cyaneee kandi azi guharanira uburenganzira bwe.

Politiki ya opozisiyo ikorera hanze ni nde wavuga ko kuri izo ngingo apimye na FPR byaba na 1% y’ibikorwa ubu mu gihugu?

Ikindi ushobora gukorera isuzuma rito n’uko ubajije umuyobozi wo muri opozisiyo uti ‘ni akahe gashya wazana nko mu guhanga imirimo mu rubyiruko rw’u Rwanda rukeneye’, ndakurahiye nta gisubizo yaguha.

Uramutse ubajije uwo muri opozisiyo yo hanze uti ‘ko u Rwanda rurimo gushaka kongera abakerarugendo ni gute wakongera ibyo basura?’  Nabwo nta gisubizo yakubonera ku buryo bumworoheye’.

Kutakibona si uko atari umunyarwanda wize ujijutse, ahubwo ntacyo yakubonera kuko ingorane benshi bifitiye ni uko nta creativite (gutekereza no guhanga udushya) biba muri opozisiyo ikorera hanze.

Iyo miterere ni nayo ituma benshi muri abo baguma hanze bagakomeza kuba mu bintu bishaje bitakijyanye n’igihe, banenga ubutegetsi buriho mu Rwanda, aho gufata iya mbere ngo bitandukanye n’iyo myumvire bajye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.

Rutayisire Boniface

Iyi nkuru ni igitekerezo cya Rutayisire Boniface. Ni umunyarwanda uba muri Diaspora y’u Bubiligi. Kera yahoze muri opozisiyi hanze ariko aza guhitamo gutaha iwabo mu Rwanda kwifatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cye.

Uyu yahoze ari Perezida w’Ishyaka Banyarwanda/Banyarwanda Party rikorera mu mahanga. Aboneka ku myirondoro ikurikira Telefoni ni +32 466 45 77 04, E-mail : b2003@yahoo.fr.