Musanze: Abana baritabira isomero rukumbi rihabarizwa nyuma yo guterwa inkunga

Abana batuye mu karere ka Musanze bakomeje kwitabira gusoma ibitabo biri mu Isomero Agati Library riherereye ahitwa mu Kizungu mu Karere ka Musanze.

Ni nyuma y’uko Tariki ya 26 ukwakira 2018 iri somero rukumbi rigaragara muri Musanze mu rwego rw’ay’abikorera rihawe ibitabo by’inkuru zitandukanye 65 n’umuryango w’abaterankunga w’Abanyamerika (USAID) , ibicishije mu mushinga Soma umenye.

Rwibutso Karekezi Patience umwe mu bashinze iri somero avuga ko abana bo muri aka gace bakomeje kwitabira kurigana bitewe n’ibyo bitabo bishya.

Ati ” Urebye ubu abana bari kwitabira gusoma ibi bitabo cyane, uwo munsi twari tumaze iminsi mike tuzanye ibitabo bishya, bikubitiyeho biriya baduhaye biri gutuma abana bitabira kubisoma cyane.”

Rwibutso avuga ko mu minsi y’impera z’icyumweru nko ku wa Gatandatu usanga iri somero riganwa n’abana hafi 100.

Akomeza avuga ko abana bakunze ibi bitabo by’Ikinyarwanda bahawe, ku buryo bamwe bagenda babibwira abandi bakajya kubisoma. Akaba anemeza ko umubare w’abana basoma biyongera umunsi ku wundi.

Ashima kandi kuba USAID yarabahaye ibi bitabo nk’isomero rishya rimaze amezi 6 rivukiye muri uyu mujyi.

Avuga kandi ko barishinze ngo abana bo muri uyu mujyi bakurane umuco wo gusoma, babarinda gukura nk’uko bakuze batabona aho bavana ibi bitabo, bigatuma badakurana uyu muco ufasha umwana kunguka ubumenyi butandukanye.

Umuyobozi w’umushinga USAID Soma Umenye , Stephen Blunden avuga ko abana bakwiye gufashwa bagakunishwa gusoma ibitabo byo mu rurimi rwabo kuko bituma bagenda bunguka ubumenyi buzabafasha kumenya byinshi mu minsi iri imbere. Ubu bumenyi ngo bagomba kubuhabwa mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza. Akomeza avuga ko n’ibitabo batanze ari ibigenewe abana bo muri icyo cyiciro, bazongeraho ibindi mu minsi iri imbere.

Uyu mushinga ngo uzakomeza gutanga ibi bitabo ku masomero y’abikorera yo mu turere dutandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga L3 muri 2016 bwerekanye ko abana 35% bo mu Rwanda bimuka bava mu mwaka wa kabiri bajya mu wa gatatu w’amashuri abanza aribo bazi gusoma neza Ikibyarwanda no kucyandika.

Ni muri urwo rwego leta y’u Rwanda n’imiryango itandukanye bafatanya mu gukundisha abana umuco wo gusoma bandika ibitabo bishya, banabigenera abana bo mu byiciro bitandukanye.

Umwana yagombye gusoma byibura ibitabo 20 ku mwaka kuko bimwungura ubumenyi aba akeneye.

Ntakirutimana Deus