Gisagara: Sosiyete sivile na leta biri gufatanya kongera umusaruro biciye muri gahunda ya ‘twigire muhinzi’
Imiryango ya sosiyete sivile irimo ihuriye muri CCOAIB, Cladho ifatanyije na Action Aid ndetse n’akarere ka Gisagara bari gufatanya mu kongerera umusaruro abahinzi b’abagore mu bwiza no mu bwinshi, biciye muri gahunda ya “Twigire Muhinzi.”
Abatuye imirenge yo muri aka karere bavuga ko iyi gahunda yabafashije kongera umusaruro ndetse no kunguka ubundi bumenyi butandukanye mu bijyanye n’ubuhinzi.
Gahunda ya ‘Twigire muhinzi’ ni uburyo bushya bwiyamamaza- buhinzi bufite intego yo kunoza no gusakaza amakuru y’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi kandi umuhinzi abigizemo uruhare . Ni muri urwo rwego hatangira hahugurwa abitwa abajyanama mu by’ubuhinzi nabo bagafasha abandi.
Aba bahinzi bafashijwe n’Impuzamiryango ikora ku bijyanye n’iterambere ry’icyaro CCOAIB ( Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base” CCOAIB), Impuzamiryango ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, CLADHO n’ umuryango mpuzamahanga nterankunga Action Aid.
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kibilizi Uwimpaye Aimé Serge avuga ko bafatanya na CCOAIB mu gufasha aba bahinzi kubona umusaruro.
Ati “Biciye muri uyu mushinga CCOAIB mu murenge wacu yubakira ubumenyi n’ubushobozi abahinzi b’abagore binyuze mu mahugurwa yahawe ibyiciro 2 biheruka by’ abagore bahagarariye abandi mu matsinda bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi.
Akomeza avuga ko hahuguwe abasaga 70 nabo bakajya guhura bagenzi babo bakorana mu matsinda ubu abahinzi barenga 529 bari muri ayo matsinda bahawe ubumenyi kuri iyo gahunda.
Ku bijyanye n’akamaro byagiriye abo bagore, Uwimpaye ati “ubu abo bagore bafite hegitari (hectare) zirenga 32 ziteyeho imyumbati batuburiyeho imbuto kandi ihinze kijyambere.
Aba bahinzi ngo mbere mu bihembwe bibiri by’ihinga bishize ntibari bafite amakuru yo kubona imbuto n’ifumbire kuri gahunda ya leta ya Nkunganire ariko nyuma yo guhugurwa bagakangurirwa no gukoresha inyongeramusaruro byafashije n’abandi bahinzi kuko bahindutse imbarutso yo gukoresha ifumbire mvaruganda ku bandi bahinzi.
Agoronome w’uyu murenge ashimangira iby’uyu musaruro agira ati ” Mu mwaka 2017-2018 ikigereranyo cyo gukoresha ifumbire mvaruganda mu murenge wose cyari hasi cyane toni 8 za Dap nyuma y’amahugurwa mu gihembwe 2018B byarazamutse bigera kuri tobi 11 za dap uyu mwaka wa 2018-2019 mu gihe igihembwe kigikomeje hamaze kugurwa toni 15. Ni impinduka nziza zaturutse mu kuba abahinzi barahuguwe kandi binyuze muri ayo mahugurwa bakamenya amakuru kuri iyi gahunda y’iyamamazabuhinzi.
Akomeza avuga ko iyi miryango ya sosiyete sivile yahisemo neza ihugura abagore, kuko utangiza impinduka ahereye ku bagore aba agamije impinduka zihuse ku muryango, kuko kwigisha umugore ari ukwigisha umuryango.
Muri uyu murenge kandi guhabwa ubumenyi kuri iyi gahunda byaragutse birenga urwego rw’ubuhinzi, aba bagore bahanga amatsinda batangira kwizigamira biyanyuzemo ku buryo uretse kuba bahinga bakabona umusaruro mwinshi bakihaza mu biribwa basigaye basagurira n’amasoko bagafasha n’abandi kubagurira Mituweli ( Mutuelle de santé).
Mu mwaka ushize wa 2017-2018, aba bahinzi bishyuriye abaturage barenga 30 iyo mituweli.
Aya mahugurwa yagenewe abo mu mirenge yw Kibilizi, Muganza na Gishubi nk’uko bivugwa n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kuzamura imyumvire y’abahinzi b’abagore bo mu cyaro muri CCOAIB, Madamu Wihogora Aloysie.
Ntakirutimana Deus