Prof Shyaka yakomoje ku bwenge n’amatiku bivugwa mu Majyepfo n’intego za Guverineri Gasana
Izi mvugo nizo yakoresheje kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 202018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’intara y’Amajyepfo CGP Emmanuel Gasana na Mureshyankwano Marie Rose wayiyoboraga nk’uko tubikesha Bwiza yitabiriye uyu muhango.
Minisitiri Shyaka yihanangirije abayobozi b’uturere tw’Amajyepfo kureka amatiku yakunze kuvugwa mu turere tugize iyi ntara.
Yasabye Guverineri Gasana kuzabikurikirana akabica , dore ko ubwo baganiraga yamwijeje ko azavuga make ahubwo agakora cyane; akabazwa ibikorwa
Shyaka ati “Mukorere hamwe, bintu by’amatiku n’urugambo twabireka. Twabiretse tugakora ibintu byaduteza imbere ko amatiku ntacyo amaze kandi muri iyi ntara ngo birahaba!!! Ubwo Guverineri azadufasha urwo rwiri rw’amatiku ruhacike”.
Ubwenge bw’abavuka mu majyepfo, umutungo
Bikunze kuvugwa ko abavuka mu Majyepfo bavukana amashuri. Ab’i Butare bo ngo bavukana amashuri 3 yisumbuye[imvugo ikunze gukoreshwa].
Prof. Shyaka avuga ko ubwenge bavuga ko abavuka muri iyi ntara bavukana , bwakwifashishwa no mu mashuri kuko arahari menshi , ariko hanitabwa ku ireme ry’uburezi mu mashuri ku buryo ababyeyi bazajya bifuza kurerera abana babo mu mashuri y’iyi ntara.
Mureshyankwano hari ibyo asize atagezeho
Mureshyankwano Marie Rose wari umaze imyaka 2 ayobora iyi ntara , yatangiye kuyobora tariki 25 ukwakira 2016 avuga ko mu mbogamizi bahuye na zo muri iyi ntara ari ibiza n’ihinduka ry’ikirere ryatumye umusaruro ugabanuka ndetse n’imanza za Gacaca zitari zarangizwa.
Mureshyankwano yavuze ko asize mu ntara y’Amajyepfo abaturage bakiri mu bukene bukabije bangana na 16,9% bakiri mu kiciro cya mbere bakaba bakeneye kuzamurwa bakava mu bukene bukabije, naho abagera kuri 31,6% bari mu kiciro cya 2.
Gasana mu rugamba rushya
CGP Gasana, Umuyobozi mushya w’iyi ntara avuga ko ikeneye umuvuduko udasanzwe ngo ishobore gukora ibidasanzwe mu iterambere no gushyira abaturage ku isonga mu bikorwa byose bibakorerwa.
Guverineri Gasana yasabye abayobozi b’uturere umunani tugize iyi ntara gukora cyane, bakanirinda n’amakimbirane.
Ati ” Kugira ngo ibi tuzabigereho ni ukwirinda ubunebwe , uburangare , kutavugisha ukuri , kwirara , kutumvikana mu kazi, n’ibindi aho biri bigomba gucyemuka kugira ngo twihute , tugamije kugira inzozi ziganisha ku ntsinzi”.
CGP Gasana wari umuyobozi mukuru wa polisi, aherutse kugirwa guverineri w’iyi ntara mu mpinduka zakozwe muri guverinoma. Amatiku yavuzwe muri iyi ntara, yagaragaye mu turere twa Nyamagabe yatumye bamwe mu bayobozi begura. Muri Ruhango yatumye Komite nyobozi yeguzwa nyuma y’ibibazo byagaragaye byo gushyira ahabona inyandiko zigenewe kubikwa. Muri Kamonyi naho hagaragaye ibyo bibazo, binavugwa muri Muhanga.
Ntakirutimana Deus