Mkapa yatangaje ko yananiwe akazi yashinzwe ko guhuza Abarundi

Ibiganiro bihuza Abarundi byongeye kubahuriza i Arusha muri Tanzaniya mu gitondo cyo ku wa kane. Ni ibiganiro byatangiye leta n’ishyaka riri ku butegetsi batabyitabiriye.

Umuhuza muri ibi biganiro wanabaye Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, amaze gutangiza ibyo biganiro yabwiye abanyepolitike babyitabiriye ko ababajwe n’uko leta y’i Bujumbura yanze kwitaba ubutumire bwe.

Mkapa yashimangiye ko yagerageje gukora uko ashoboye kose yitwaje ububasha afite kugira asabe leta ngo yohereze uwitabira ibyo biganiro ariko bikanga.

Atangiza ibi biganiro yabwiye ababyitabiriye ko leta yazanye amananiza atuma itabyitabira, arimo ibyo yamusabye.  Muri yo harimo guhabwa urutonde rw’abazabyitabira  n’uko byashingira ku cyemezo  cyashyizweho umukono n’abanyepolitike bari mu Burundi mu kwezi kwa munani.

Mkapa yavuze ko iyo myitwarire ya leta igayitse kandi yerekana ko ntakimenyetseko na kimwe gihari cy’uko leta ifise ishaka  kwitaba ibyo biganiro.

Mkapa w’imyaka 80 y’amavuko yabwiye ababyitabiriye ko icyizere cya nyuma agifite kuri bo, abasaba gukora ibishoboka kugira haboneke urupapuro rw’inzira ruganisha ku matora meza yo mu 2020 yizewe kandi yemewe n’akarere n’amahanga  ku neza y’Abarundi bose.

Mkapa yasoje ijambo rye ryo gutanguza ibyo ibiganiro bibaye ku nshuro ya gatanu avuga ko ari ibiganiro bya nyuma. Yavuze ko akazi yahawe n’abakuru b’ibihugu ba Afrurika y’i Burasirazuba ko kugerageza guhuza Abarundi kageze ku musozo.

Ntakirutimana Deus